Umunsi wo kwibohora ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga. Imyaka 25 ishize, hari byinshi Abanyarwnada bagezeho. Iyi ntambwe yatewe, nta handi ishingiye hatari ku muco wo gukunda igihugu ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imyaka 25 irashize u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi. Muri iyi myaka hatewe intambwe ndende mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’Abanyarwanda, mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera. Ibyo byashoboye kugerwaho nta handi byaturutse usibye mu bumwe bw’Abanyarwanda n’ubufatanye ndetse no gukunda igihugu.
Harebwe ku gukunda igihugu, ni ho ipfundo rya byose riri. Ingabo zahagurutse zikiyemeza kubohora igihugu, zaharaniraga ibimaze kugerwaho muri iyi myaka ishize bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Ubwo bumwe rero ni bwo bwari bwarabuze zarwaniye, icyo gikorwa cy’ubwitange bwo kurwanirira igihugu n’abagituye, ni ‘ugukunda igihugu’.
Ubundi gukunda igihugu bisobanuye urukundo umuntu aba afitiye igihugu ke. Ukunda igihugu ke, ni ukugifasha, ukirwanirira mu buryo ubwo ari bwo bwose, uharanira inyungu z’abagituye, uhora witeguye no kukitangira igihe bibaye ngombwa, cyangwa yaragaragaje urugero nk’urwo ruhebuje. Gukunda igihugu bitandukanye no gushimishwa gusa n’imigezi, ibibaya, ibiyaga, imisozi, ubusitani n’ahandi hantu nyaburanga hacyo.
Kandi gukunda igihugu, ni ukugira imyumvire itandukanye n’iy’abandi. Gukunda igihugu ni ukugira imyumvire ko igihugu cyawe kiri hejuru y’ibindi byose kuko wakivukiyemo, ukagikuriramo, ukakirererwamo. N’iyo waba utarakivukiyemo, ukakigirira urukundo rwatuma ukitangira.
Bityo, ukunda igihugu ke, agifasha mu bihe byose akenewe, akakivugira, akagikorera, agaharanira icyatuma gitera imbere, icyatuma kigira isura nziza itandukanye n’ibindi bihugu, agahora ashaka ko igihugu ke kitwa igihugu kidasanzwe. Ibi u Rwanda rubikesha byinshi mu myaka 25 ishize rubohowe.
Umuntu ukunda igihugu ke, hari zimwe mu nshingano yiha. Icya mbere, ni uko utabaza igihugu cyawe icyo gishobora kugukorera, ahubwo ukibaza icyo wagikorera. Ukabikora, abari mu kaga ukabatabara utitaye kuba wanabizira.
Icya kabiri, ukunda igihugu ntiyihutira kugihunga igihe cyatewe cyangwa se cyugarijwe, ahubwo yihutira kugitabara. Icya gatatu, ni uko ukunda igihugu ke atakibera ikibazo, ahubwo akibera igisubizo. Ibi bituma hari aho igihugu ke kiva n’aho kigera. Ni byo byashyizwe imbere mu guhindura amateka y’u Rwanda atuma rugeze aho ruri uyu munsi.
Gukunda igihugu rero, ni uguhora witeguye kukitangira. Gukunda igihugu ni ukugikorera ibikorwa by’indashyikirwa, ibikorwa by’ubutwari. Ni ukugaragara aho abandi batinye, ni ukukivugira ibyo abandi batinya, ni ugukora ukorera n’abandi utirebaho wenyine. Ng’ibyo ibyagize uruhare mu iterambere u Rwanda rugezeho mu myaka 25 ishize rwibohoye.
Uruhare rw’ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda
Mbere y’uko abakoroni baza mu Rwanda, Abanyarwanda bari bashyize hamwe, bunze ubumwe, batabarana, igihugu cyaterwa buri wese agatabara. Nta Munyarwanda wahemukiraga undi, kuko yabibazwaga n’umuryango nyarwanda.
Nta Munyarwanda wicaga undi, cyaraziraga, ahubwo Umunyarwanda yicaga umwanzi ku rugamba. Abanyarwanda baharaniraga guteza imbere igihugu cya bo, intore zigahiga, kandi buri wese akarata ubutwari bwe mu kivugo, yavuga imihigo ye ishingiye ku butore bakamubonamo ingirakamaro y’igihugu. Nta mugabo utaragiraga ikivugo.
Abakoroni bangije iyo mibereho y’Abanyarwanda ku bw’inyungu zabo bashaka uko babategeka, babona nta kundi babigeraho batabanje gucamo Abanyarwanda ibice. Ni bwo bahimbye amoko, bavuga ko Abanyarwanda badakomoka hamwe, ko batandukanye cyane. Bityo, ubumwe bw’Abanyarwanda buba burasenyutse kandi ari bwo bwubakirwagaho igihugu, hashingiwe ku gushyira hamwe imbaraga, gutabarana no gufashanya mu buryo bunyuranye.
Gusenyuka k’ubumwe n’ubunyarwanda, bugasimburwa n’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, ni byo byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ubunyarwanda ntibwari bukiriho, umuntu yabonaga muri mugenzi we Umuhutu cyangwa se Umututsi, ntamubonemo Umunyarwanda. Ibi ni byo byasenye igihugu, inzego zose z’ubuzima zirasenyuka, maze habaho guhera ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu imyaka 25 irashize.
Nyuma yo kwibohora k’u Rwanda, hagashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ikiha inshingano zo kongera kubaka igihugu hashingiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda, bukagirwa urufatiro rwo kubakiraho iterambere ry’igihugu, hari intambwe yatewe kandi ishimishije igaragaza ko abakoroni hari icyo bari baranyaze Abanyarwanda k’ingirakamaro cyane, ari cyo “Ubunyarwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Ubumwe bw’Abanyarwanda bwaharaniwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, ni cyo gishoro k’iterambere mu myaka 25 ishize. Nta zahabu cyangwa se diyama yahereweho mu kubaka u Rwanda, ahubwo haherewe ku Banyarwanda bashyize hamwe, batizwa umurindi no kurwanya ikibi kugira ngo basingire ikiza.
Ubumwe ku Banyarwanda bugenda buba umurunga ukomeye, kandi nta we ukwiye kongera kubusenya Abanyarwanda barebera. Ingaruka zo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda zabaye nyinshi ku gihugu, ariko kandi n’umusaruro wo kongera ku bwubaka uraboneka ku gihugu.
Perezida Paul Kagame ni we wavuze ko nta we ukwiye gukinisha ubumwe bw’Abanyarwanda. Hari tariki ya 23 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yagize ati “Ntihakagire ukinisha ubumwe bwacu. Uko mwaje muri benshi, ni ko tubifuza mu biduteza imbere byose.”
Uruhare rwa buri Munyarwanda rukenewe mu guteza imbere igihugu, byumvikana ko niba buri wese akenewe mu biteza imbere igihugu, Abanyarwanda bakenewe nk’umuntu umwe, ni ho ubumwe bufata umwanya munini mu iterambere. Ubumwe kandi bugafata umwanya munini mu kurinda ibyagezweho, kugira ngo bibyazwe umusaruro uruseho, bibe ibyo kubakiraho ibindi bishya.
Uyu muco wo kunga ubumwe umaze kongera gushinga imizi mu Rwanda, nta kabuza u Rwanda ruzaba igihugu gifite isura abarwitangiye bifuzaga, icyo abahagurutse bakarurwanira baharaniraga, maze abariho none mu Banyarwanda n’abazabakomokaho mu bihe bizaza bazabone ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwamenewe amaraso ari ubwo gusigasigwa harindwa iterambere bwabyaye.
