Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko nubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo kurwanya no gukumira icyorezo cya Koronavirusi, gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 ni ngombwa, icyakora ngo gahunda zose zijyanye no kwibuka zizahuzwa n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo.
Mu kiganiro n’Imvaho nshya, Umunyamanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana J Damascene, avuga ko gahunda zo kwibuka zizakorwa hashingiwe ku mabwiriza ahari azaba yatanzwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, n’amabwiriza arebana n’uko icyorezo cya koronavirusi kizaba gihagaze.
Akomeza agira ati, “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kubera kurwanya ikibazo cy’ingengabitekerezo, no gukomeza kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kwibuka ni ngombwa, kandi ibikorwa byose bizahuzwa n’ibihe igihugu kirimo, kwibuka bizakorwa dushingiye ku mabwiriza inzego z’ubuzima zizaba zatanze, yerekeranye n’uko iki icyorezo kizaba cyifashe, nikizaba cyagabanyutse hazakorwa gahunda zijyanye n’iryo gabanyuka ariko nta kwirara, kuko ari mu bihe bidasanzwe”.
Ku birebana n’ibiganiro bisanzwe bitangwa, ndetse na gahunda yo guhugura abazatanga ibyo biganiro, Dr Bizimana avuga ayo mahugurwa abaye ahagarirswe bitewe n’uko ahuza abantu benshi icyarimwe, ati, “Ayo mahugurwa yari kuzahuza abari kuzatanga ibiganiro mu bigo bya Leta, mu byabikorera, ndetse no ku rwego rw’umududugu, abaye ahagaritswe, mu gihe cyo kwibuka, ibiganiro bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’itangazamakuru, ndetse n’imbuga nkoranyambaga.”
Gusura Inzibutso habujijwe amatsinda
Ku birebana na gahunda yo gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Dr Bizimana avuga ko, nyuma y’uko inzego z’ubuzima zigaragaje ko abantu gusura bari matsinda byateza Ibibazo by’ubwandu hafashwe icyemezo cy’uko byaba bihagaze, hakakirwa gusa abantu ku giti cyabo.
Dore ko ku nzibutso hose hari ingamba zafashwe ku bijyanye no kuhashyira ibyangonbwa byose bisabwa mu kwirinda, kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yatanzwe na minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Napftar, nawe asaba Abanyarwanda kuzubahiriza umurongo uzaba watanzwe n’inzego zitandukanye ku byerekeranye no kwibuka ku nshuro ya 26, kandi gahunda zose zikagenda neza harimo no kwirinda, kuko icyorezo cy’indwara ya korona kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.
