Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye ikiganiro gihuza abanditsi ku mateka ya Jenoside, ikiganiro kizwi nka Café Littéraire; kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2019.
Iki kiganiro cyabereye ahahoze hitwa Camp Kigali; cyahuje abanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyikibanda ku kamaro ko kwibuka amateka nk’aya.
Muri iki kiganiro cyiyoborwa mu rurimi rw’Igifaransa, abanditsi kuri Jenoside baraganiriza abacyitabiriye babarirwa mu magana impamvu kwibuka ari ngombwa. Abo banditsi barimo Virginie Brinker wo mu Bufaransa, Koulsy Lamko wo muri Tchad na JMV Rurangwa w’Umunyarwa.
Ibiganiro bihuza abanditsi, Café Littéraire, ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka biranga igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
