Kwifata neza no gukorera hamwe bizongera abasura u Rwanda – Kagame

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe, gufatanya no kwifata neza, kuko ari byo bizagira uruhare mu kongera abasura u Rwanda, kandi bitume n’inyungu iva muri uko kurusura yiyongera.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, ubwo yari mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ahabereye umuhango wo Kwita Izina.

Ni ku nshuro ya 15 uyu muhango ubaye, aho abana 25 b’ingagi bahawe amazina n’ibyamamare binyuranye, harimo benshi bavuye hirya no hino ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gusurwa kubera ko abantu bamenya ko Abanyarwanda by’umwihariko abaturiye ibirunga bifata neza, bagafata neza ingagi, baturanye nazo.

Ati “Ndagira ngo rero niturushaho gufatanya no kwifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi, n’inyungu nyinshi ku gihugu ariko no kuri mwebwe ubwanyu mu miryango ituye hafi hano, muturanye na pariki y’ibirunga”.

Kagame akaba yarashimye Abanyarwanda by’umwihariko Abanyamusanze, abasaba gukorera hamwe, ati “Ibyo mukora twifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe, ni yo mpamvu twashyizeho umugabane w’icumi ku ijana w’ibiboneka hano muri iyi pariki kugira ngo bigaruke muri mwebwe bibateze imbere, bifashe guteza imbere Igihugu cyacu, hanyuma dukomeze dukorere hamwe, dufatanye ndetse turusheho kubona amafaranga ava muri iyi pariki y’ibirunga. Ndagira ngo rero dukomereze aho dufatanye.”

Yavuze ko abaturage bamenye akamaro ko gufata neza ibidukikije, dore ko banamenye inyungu irimo. Ati “Hari ubwo rimwe na rimwe abantu batamenya ibyo bafitemo inyungu bikabapfana ubusa, ariko abaturage ba Musanze ndabashimira cyane.”

Kagame kandi yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, n’abakora muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ati “Akazi keza mukora dukomereze aho, dukore byinshi, ni ko bikwiye, ni cyo u Rwanda rwifuza.” Akaba yaravuze ko ibyinshi byiza biri imbere, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora kugira ngo babisatire.

Ubu bufatanye bw’Abanyarwanda bugejeje Igihugu aho kigeze uyu munsi, bwagarutsweho na bamwe mu bise amazina abana b’ingagi, aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn Boshe yavuze ko Abanyarwanda bigishije Abanyafurika uko babana mu mahoro, uko bakemura amakimbirane hagati y’abantu, akaba abibashimira.

Naho Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Ron Adams, yashimye aho u Rwanda rugeze kubera Perezida Paul Kagame, anavuga ko u Rwanda n’Igihugu ke cya Isiraheli bisangiye amateka amwe ya Jenoside, dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe k’Intambara y’Isi ya Kabiri.

Fred Swaniker, inshuti y’u Rwanda, akaba akomoka mu gihugu cya Ghana, yavuze mu izina ry’abise izina bose, agaruka ku bushake bw’u Rwanda bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kandi ashima ubuyobozi bw’u Rwanda ku bwa byinshi bimeze kugerwaho.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko hagezwe kuri byinshi kandi abaturage begereye pariki babigizemo uruhare, ati “Ntibyari gushoboka mutabigizemo uruhare, ntibyari gushoboka mutaduteye inkunga. Twageze kuri byinshi dufatanyije, amafaranga dusarurura mu bukerarugendo ku ngagi yariyongereye…” Avuga ko Abanyarwanda barushijeho kumenya akamaro k’ubukerarugendo, n’imisoro ikomoka ku bukerarugendo iriyongera.

Yagarutse ku ntego y’u Rwanda ku musaruro uva mu bukerarugendo, ati “U Rwanda rufite gahunda yo gukuba kabiri umusarururo ukomoka mu bukerarugendo mu myaka itanu iri imbere” Akaba yaragaragaje intambwe yatewe mu myaka 15 ishize hatangiye Kwita Izina, n’aho igihugu kigeze uyu munsi.

Mu mwaka wa 2013 ingagi zari 218 ubu ni 604, agaragaza uko ubukerarugendo bwagiye buzamuka, ubu u Rwanda rukaba ari urwa kabiri muri Afurika nyuma y’Afuriuka y’Epfo mu rwego rwo kwakira inama.

Amwe mu mazina yahawe abana b’ingagi, harimo nka Isanzure, Igihango, Irembo, Kira, Mukuru, Uhiriwe, Nimugwire, Inganji , Karame, Ituze, Umwihariko n’andi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top