Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko mu gihe u Rwanda rwitegura umunsi ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingagi 25 bavutse, tariki ya 6 Nzeri 2019, hagiye gutangwa inka 729 ku miryango ituranye na Pariki y’Ibirunga yo mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu muri gahunda yo gusangiza abaturiye pariki umusaruro uva mu bukerarugendo.
Gahunda yo gusangiza abaturiye pariki z’igihugu umusaruro uzivamo yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2005, mu rwego rwo gufasha iterambere ry’imiryango ituriye pariki z’igihugu, kuri ubu babona umusaruro ungana na 10% by’umusaruro wose uva muri izo pariki.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise, yatangaje ko kuva mu 2005 iyo gahunda yatangira, amafaranga y’u Rwanda angana na miriyari 5.2 amaze gusaranganywa mu miryango 647 mu mishinga itandukanye yayo.
Iyo mishinga irimo ijyanye no kugira amazi meza yo kunywa, amata, kubaka ibigo nderabuzima, ibyumba by’amashuri no kubakira inzu imiryango itandukanye ituriye pariki z’igihugu eshatu ari zo Akagera, Nyungwe na Pariki y’Ibirunga.
Umwaka ushize nabwo, RDB yatanze miriyari 1.4 y’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereye avuye kuri miriyoni 741 zatanzwe mu mwaka wabanje wa 2017.
Mu 2018, u Rwanda rwakiriye abarugendereye bangana na 1.711.000, umubare wiyongereyeho 8% ugereranyije n’abaje mu mwaka wa 2017.
Pariki y’Akagera yabaye iyakiriye abashyitsi benshi, bagera ku bantu 51.724, biyongereyeho 17% ugereranyije n’abayisuye mu 2017. Pariki y’igihugu ya Nyungwe yasuwe n’abantu 15.665, biyongereyeho 9%, izo pariki zombi zinjiza amadorari y’Amerika angana na 21.153.292 mu mwaka wa 2018.
RDB ivuga kandi ko yagurishije impushya zo gusura ingagi zifite agaciro k’amadorari y’Amerika miriyoni 19.2, yiyongereyeho 25% ugereranyije no mu mwaka wa 2017. Mu 2016 ho hagurishijwe impushya 22.219 zifite agaciro ka miriyoni 15 z’amadorari y’Amerika.
Ikigo mpuzamahanga mu byo gufasha ba mukerarugendo kitwa Virtuoso, kivuga ko ba mukerarugendo benshi basuye u Rwanda baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biyongereyeho 114%, bituma u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere ku Isi babonye ba mukerarugendo benshi bavuye muri Amerika.
Abo ba mukerarugendo basize mu Rwanda amadorari nibura ibihumbi 12, bituma baba isoko rya benshi mu bacuruzi. Abashinwa basize amadorari y’Amerika angana na 1.084 baza ku mwanya wa 10, Abanyanigeriya baza ku mwanya wa mbere mu banyafurika bagize amadovize basiga mu Rwanda biturutse ku bukerarugendo, abarirwa ku madorari 1.498 uko basuraga, haza n’abaturutse muri Australia n’Abafaransa.
Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyumba bya Hoteri byo gucumbikira abantu bingana na 14 000, byiyongereye biva ku 4 000 mu 2009.
Kuva mu 2010, RDB yagize umubare munini w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu y’Akagera, iya Nyungwe n’iy’Ibirunga, ku kigero cya 200%, aho mu mwaka umwe gusa wa 2017/2018 biyongereye ku gipimo cya 21.5%.
Biturutse muri gahunda ya Tembera u Rwanda, RDB yatembereje urubyiruko 400 mu Birunga ku buntu rutari rwarigeze rusura iyo pariki.
Ku bijyanye n’Amasezerano u Rwanda rwasinye n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Arsenal, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo, Kaliza Belise, avuga ko mbere y’uko habaho ayo masezerano, abafana b’iyo kipe bagera kuri 71% batatekerezaga ko u Rwanda ari ikerekezo cy’ubukerarugendo. Mu mpera z’umwaka umwe habayeho ayo masezerano, kimwe cya kabiri cy’abafana b’iyo kipe bari bamenye ko u Rwanda ari ikerekezo cy’ubukerarugendo.
Mu mwaka umwe gusa, ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal mu kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda “Visit Rwanda” bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miriyoni 36 z’amapawundi y’Abongereza, ni ukuvuga asaga miriyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.
