La Tropicale Amissa Bongo 2020 yegukanywe na Levasseur Jordan

Levasseur Jordan ukomoka mu Bufaransa akaba akinira ikipe ya Natura4Ever – Roubaix Lille Métropole yo mu Bufaransa ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga  ryaberaga muri Gabon   “La Tropicale Amissa Bongo 2020” kuva tariki 20 kugeza 26 Mutarama 2020.

Iri siganwa ryarinze risozwa hatizewe neza ugomba kuryegukana. Tariki 26 Mutarama 2020 ubwo hakinwaga intera ya nyuma ya 7 yo kuva Nkok kugera   Libreville (132.2km), Tesfatsion Natnael ukomoka muri Eritrea  yari ayoboye arusha Levasseur Jordan isegonda rimwe gusa.

Iyi ntera rero yegukanwe na Manzin Lorrenzo ukinira ikipe ya Team Total Direct Energie yo mu Bufaransa aho yahagereye rimwe n’abandi bakinnyi 25 bose bakaba barakoresheje amasaha 2, iminota 49 n’amasegonda 56.

Muri aba bakinnyi 26 bakoresheje ibihe bingana harimo Tesfatsion Natnael wari uyoboye isiganwa aho yabaye uwa 7 ndetse na  Levasseur Jordan wari ku mwanya wa kabiri waje ku mwanya 10.

Kubera amanota aba yagiye ahabwa abakinnyi mu muhanda hari amasegonda bongererwa ku rutonde rusange. Levasseur Jordan yahawe amasegonda 3 naho Tesfatsion Natnael ahabwa isogonda rimwe.

Ibi byatumye uyu mukinnyi, Levasseur Jordan ahita yegukana isiganwa  muri rusange aho mu birometero 969,2 yakoresheje amasaha 22, iminota 22 n’amasegonda 23 ku mwanya wa kabiri haje Tesfatsion Natnael wari ku mwanya wa mbere kuva ku ntera ya kabiri  aho yakoresheje amasaha 22, iminota 22 n’amasegonda 24 mu gihe ku mwanya wa 3 haje  Morin Emmanuel ukinira Cofidis wakoresheje amasaha 22, iminota 22 n’amasendo 27.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere

Muri iri rushanwa ikipe y’u Rwanda yari yaserukiwe  n’abakinnyi 6 ari bo Areruya Joseph wegukanye iri rushanwa muri 2018, Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Nzafashwanayo Jean Claude, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus.

Muri aba bakinnyi habashije gusoza 3 ari bo Uhiriwe Byiza Renus wasoreje ku mwanya wa 16, Mugisha Samuel (39) na Areruya Joseph (42).  Abandi bakinnyi batatu ari bo Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise na Munyaneza Didier nta bwo babashije gusoza.

N’ubwo hasoje gusa abakinnyi 3, ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye umwanya wa mbere aho mu giteranyo k’ibihe by’aba bakinnyi  basanze barakoresheje  amasaha 67, iminota 6 n’amasegonda 26, ku mwanya wa gatatu haje ikipe Eritrea  yakoresheje amasaha 67, iminota 9 n’isegonda rimwe naho ku mwanya wa 3 haza ikipe ya Cofidis yakoresheje amasaha 67, iminota 11 n’amasegonda 3.

Ikipe ya Algerie yaje ku mwanya wa 4, Protouch (5),  Natura4ever – Roubaix – Lille (6),  Nippo Delko Provence (7),  Total Direct Energie (8),  Maroc (9),  Bai Sicasal Petro De Luanda (10), Dukla Banska Bystrica (11),  Burkina Faso (12) Cameroun (13),  Côte d`Ivoire (14) na  Gabon (15). Mu bakinnyi 90 batangiye isiganwa hasoje 72.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top