Hashize imyaka isaga 2 Ikigo k’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) gishyizeho Laboratwari ishinzwe gupima imyenda ikorwa n’inganda zitandukanye by’umwihariko zo mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibikoresho muri iyo Laboratwari ya RSB, Kabera Bernard, arahamya ko bizagira akamaro mu gufasha abantu kunoza serivisi muri bizinesi zabo.
Kabera avuga ko iyo laboratwari yashyizweho mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge mu byo abantu bambara, mu byo bakora mu nganda ziciriritse bitere imbere.
Agira ati: “Iyo laboratwari izagira uruhare mu gufasha abantu gukora bizinesi ntoya, kugenzura ibyinjira, ibiri ku masoko n’ibindi byakozwe n’izo nganda zikora imyenda.”
Kabera avuga ko bakira imyenda izanywe n’umuntu ku giti ke, bagapima imyenda iturutse ku masoko yo ku mipaka ndetse n’izanwa n’abantu bakora umwuga wo kwambika abantu benshi bagamije kureba niba ibyo batumije bihura.
Kabera avuga ko banapima bakoresheje ikoranabuhanga rya sikaneri (scaner) kubera ko idashobora kwibeshya mu gupima ubuziranenge bw’imyenda kuko hari ibipimo igaragaza hakamenyekana ko ikintu cyuzuye neza.
Agira ati: “Ubwo buryo bufasha bikomeye mu gupima abambara imyenda y’impuzankano nk’inzego z’umutekano kugira ngo ibe yujuje ibipimo bimwe twirinda ko hari igihe umwe waba ucuyutse kurusha undi bikaba byakwibazwaho n’ubibona.”

Inganda zikora imyenda zashyiriweho Laboratwari izifasha kuzuza ubuziranenge mu byo zikora
Kabera avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike kugeza ubu bibasha gupima byifashishije ikoranabuhanga rya sikaneri mu kumenya ingano y’icyacuyuwe mu mwenda ndetse n’umwenda usanzwe utaracuya.
Agira ati: “Ikoranabuhanga ridufasha gucuyura umwenda bigendanye n’uko ari umuntu ukorera hanze mu mvura n’izuba, tukawucuyura kugira ngo turebe niba uzaba uboneye umuntu uhura n’izuba nk’abakora akazi k’umutekano cyangwa hejuru y’inyanja cyangwa bizagendana no kumeswa cyangwa guterwa ipasi.”
Nk’uko abisobanura igipimo cyo kudacuyuka ku rwego rwo hejuru kigera kuri 5 mu gihe munsi yaho umwenda ufite ibyo bipimo uba ushobora gucuyuka.
Kabera avuga ko kugeza ubu bakira nk’imyenda 10 ku kwezi y’abantu baza bakeneye serivisi yo gupimisha ariko bigenda bizamuka, muri bo abagana iyo Laboratwari cyane bakaba ari abateganya gutanga isoko rinini ry’imyenda.
Atangaza ko mbere ubwo buryo butarakoreshwa hifashishwaga ijisho rya muntu hakabaho kugereranya niba umwenda ucuyuka cyane cyangwa gahoro aho bikaba byarashoboraga guteza ikibazo cyo kwibeshya.
Laboratwari kandi inafasha kugira abantu inama bajijinganya, ikabapimira ibyo bamaze gukora kandi ikabafasha kuzamura ibipimo ibereka ikigero yari ifite cyo gucuyuka.
Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond, yagaragaje ko mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda hari inganda zimaze kwerekana ubushobozi bwo gukora imyenda itandukanye kandi zikaba zihari zinakora ari nako zigenda ziyubaka.
Yanagaragaje ko hamaze gushyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’imyenda yaba ikorerwa mu gihugu n’iyinjira, byabaye byiza ko RSB ishyiraho laboratwari ngo ibashe gupima iyo myenda. mu gupima ubuziranenge hibandwa ku bintu by’ingenzi birimo ubwiza bw’imyenda, umutekano.
