Leta igiye gutanga miliyoni 6 zo kunganira Ejo Heza

Leta y’u Rwanda igiye gutanga hafi miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda ku banyamuryango 554 biyandikishije muri gahunda yo kuzigamira izabukuru izwi nka Ejo Heza.

Aya mafaranga agenewe abatanze umusanzu usabwa bitewe n’ibyiciro by’ubudehe barimo.

Twahirwa Jean Marie Vianney w’imyaka 49 n’umugore we Ingabire Console w’imyaka 43 batuye mu Murenge wa Kanombe Akagali Ka Nyarutovu. Bakora umwuga w’ubuhinzi, bakaba bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Uyu muryango uvuga ko nyuma yo kumenya gahunda yo kwizigamira yatangijwe na Leta y’u Rwanda  izwi nka Ejo Heza  bahise batangira gutanga umusanzu w’ubwizigame muri iyi gahunda, Leta ikaba yaratangiye kubakubira 2 ku musanzu batanze.

Uyu muryango utagira akazi ka Leta, utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi  buciriritse. Umusanzu batanga buri kwezi uva mu magi y’inkoko boroye mu rugo no mu byo bahinga.

Hashize amezi 7 Leta itangije iyi gahunda y’ubwizigame ku Banyarwanda bose. Kugeza ubu abasaga ibihumbi 99 bamaze kwiyandikisha ndetse abatanze umusanzu Leta yatangiye kubongerera amafaranga bitewe n’ibyiciro by’ubudehe barimo.

Umuyobozi wa Gahunda ya Ejo Heza, Hubert Asiimwe avuga ko hari andi mafaranga Leta igiye kongerera abizigamiye muri iyi gahunda, akaba yiyongera kuyatanzwe mbere.

Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire (Ejo Heza) no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira, ni umwe mu myanzuro 10 yafatimwe nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 yateraniye mu kwezi kwa kwa 12 k’umwaka ushize wa 2018.

Kuva icyo gihe abaturage basaga ibihumbi 99 bamaze kwiyandikisha, abatanga umusanzu uhoraho ni 21,435 bafite ubwizigame bw’amafaranga miliyoni zisaga 137. Ku ikubitiro abaturage 382 bizigamiye Leta yabongereyeho amafaranga miliyoni zikabakaba 5.

Muri uku kwezi abandi baturage 554 Leta igiye kubongerera miliyoni hafi 6, bitewe n’ikiciro cy’ubudehe barimo. Leta igakangurira abaturage kwitabira iyi gahunda y’ubwizigamire bw’izabukuru kuko bizabafasha n’imiryango yabo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 − 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top