Mu rwego rwo guhagurukira gusubiza imwe mu mitungo ya Leta irimo nk’ibibanza bigera ku 2,236 birimo n’amashyamba Leta yahugujwe n’abaturage mu manzaganya kuko bafashe ikemezo cyo kubyiyandikaho, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Abadepite ko hari ingamba zamaze gufatwa kugira ngo uwo mutungo wa Leta ugaruzwe, avuga ko ubuyobozi bw’uturere iyo mitungo ihereyemo bwatangiye kwandikirwa ku birebana n’icyakozwe mu gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba zafashwe ku buryo Leta yasubirana ibyayo.
Minisitiri Mujawamariya yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, mu biganiro we n’umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, bagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ya poritiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu, ku bijyanye n’ibibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2018/2019.
Dr. Mujawamariya akomeza avuga ko basabye inzego z’ubuyobozi zirimo n’iz’uturere guha abo baturage igihe ntarengwa kuba bagaruje imitungo itari iyabo.
Muri icyo kiganiro Abadepite bagize iyo Komisiyo yari iyobowe na Rubagumya Emma Furaha, basabye Minisitiri Mujawamariya kubabwira zimwe mu ngamba zifatika Leta yafashe kugira ngo iyo mitungo ya Leta abaturage biyanditseho igaruzwe kandi vuba. Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda asubiza ko kuva muri uku kwezi kwa Gashyantare 2020, Minisiteri ayobora yatangiye kwandikira uturere twose duherereyemo imwe muri iyo mitungo ya Leta biyanditseho.
Akomeza agira ati “Guhera muri uku kwezi kwa kabiri 2020 twatangiye kwandikira amabaruwa uturere, kugira ngo buri karere kerekane raporo igaragaza uko abaturage bandikiwe basabwa kugaruza ibibanza biyandikishijeho, n’igihe ntarengwa cyo kugaruza ibyo bibanza, kandi hari aho byatangiye gukorwa, kuko mbahaye urugero nko mu karere ka Gasabo hari ibibanza 45 byamaze kwandikwa kuri Leta.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hari ibibanza 27 byamaze kwandikwa kuri Leta nubwo inzira ikiri ndende, hari tumwe mu turere tugenda gahoro muri iyo gahunda nka Kicukiro na Nyarugenge. Turemera ko ari amakosa yabaye kuko ari ibyangombwa abaturage bahawe n’inzego z’ubuyobozi ariko byatangiye gukosorwa’’.
Mukamana Esperance uyobora Ikigo k’Igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, yagarutse kuri bimwe mu bibazo ikigo ayobora gihura na byo bishingiye ku mitangire ya serivize irimo ibibazo ahanini bijyanye n’ihererekenya ry’ubutaka rishingiye ku bugure hafi mu turere twose.
Ku birebana n’ingamba ikigo ayobora cyamaze kwandikira Minisiteri y’Ubutabera kiyisaba ko yabafasha hagashyirwaho ba noteri bigenga mu mirenge bashinzwe, bagafasha abaturage mu birebana n’ihererekanya ry’ubutaka, ndetse n’izindi serivise z’ubutaka kuko asanga noteri umwe ku murenge aba afite inshingano nyinshi Inzego z’ibanze usanga zimwiyambazamo akabura uko afasha imirongo minini y’abaturage iba imukeneye.
Ati “Gahunda y’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise z’ubutaka zizakemura bimwe muri ibyo bibazo”.
Igikorwa k’igeregaza mu gutangira gutanga serivise z’ubutaka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kizatangira mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2020.
