Leta Irakangurira abacukura amabuye gukemura ibibazo by’ingurane

Inzego zinyuranye zigizwe n’umujyi wa Kigali n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,Peteroli na Gaz zirimo kuganira n’abaturiye ibirombe by’amabuye yo kubakisha mu murenge wa Jabana.

Mu biganiro n’abaturage, izo nzego ziragerageza kumvikanisha abaturage ku byakorwa,kugira ngo abashoramari bacukura amabuye yo kubakisha hamwe n’abaturage bakemure ibibazo by’ingurane nta ruhande rubangamiye urundi.

Abaturiye ibyo birombe baravuga ko imirimo y’ubucukuzi ibabangamira mu buryo bunyuranye,haba mu kubateza ivumbi ndetse ribagiraho ingaruka ku mibereho yabo,urusaku rubahungabanya,gusenyuka kw’inzu batuyemo,iyangirika ry’imirima yabo ndetse n’imyaka iyihinzemo.

Kompanyi zicukura amabuye yo kubakisha zikanayasya zivuga ko ziteguye gukemura ibibazo by’ivumbi ribangamira abaturage,aho zizakoresha amazi mu nganda zabo kugira ngo zigabanye ivumbi.

Inzego zinyuranye hamwe n’abaturage bumvikanye ku mwanzuro wo gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi kugira ngo harebwe niba ibyifuzo by’abaturage bagaragaje byubahirizwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top