Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine atangaza ko ababyeyi nta cyo basabwa ku bijyanye n’amatike y’abanyeshuri kuko Leta ari yo yatanze ingengo y’imari yo kubacyura.
Ati “Leta yishyuye ikiguzi k’ngendo z’abanyeshuri ntawugomba kubazwa ifaranga na rimwe rya tike, ahubwo habaye hari aho biri byaba byiza tubimenyeshejwe kuko byaba ari amakosa akwiye no guhanirwa.”
Abanyeshuri barimo kuva ku mashuri bavuga ko nta mafaranga basabwe mu gutaha, ngo icyo bakorerwa ni ukubacyura hakurikijwe uturere baturukamo bagashyikira muri za sitade z’uturere twabo bagahabwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coranavirus ubundi bagataha iwabo.
Niyomugabo Valens ataha mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko nta mafaranga ya tike yatswe kimwe na bagenzi be, ngo uretse guhamagarwa binjira mu modoka nta kindi babajijwe.
Ati “Nta tike natanze mva ku ishuri kimwe na bagenzi bange, uretse kuduhamagara ku rutonde rugaragaraho abaturuka mu karere kamwe, tukinjira mu modoka nta kindi twabajijwe.”
Gusa uyu munyeshuri avuga ko bari baratanze amafaranga azabasubiza mu biruhuko kuko atangwa abana bakigera ku mashuri, akaba atazi niba bazayasubizwa cyangwa azakoreshwa mu kindi kiruhuko k’igihembwe cya kabiri.
Igiraneza Chanelle na we ni umunyeshuri, ubwo yari asohotse muri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yabwiye Imvaho Nshya ko ageze i Kigali aturutse mu karere ka Muhanga aho yiga nta tike atanze, agashimangira ko byamushimishije cyane kuko yabonye ko Leta ikunda abaturage bayo kuko yemeye kubishyurira amatike kandi itari yarabiteganyije mu ngengo y’imari.
Gusa nanone ngo byamugaragarije ko ikibazo cya Coronavirus gikomeye ku bwo gucyura abanyeshuri ikubagahu.
Ati “Ndashimira Leta ko yafashe ingamba zihamye kandi zihuse mu gucyura abanyeshuri ikemera no kubishyurira amatike abageza iwabo, bingaragarije ko Leta yacu ikunda abaturage bayo kuko ibikoze ikubagahu kandi igatanga n’ingengo y’imari ikenewe mu kugeza abana iwabo.”
Na we avuga ko bari baratanze amafaranga y’amatike azabageza iwabo, akaba atazi niba bazayasubizwa cyangwa bazayakoresha mu gihembwe cya kabiri.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abanyeshuri kwita ku ngamba zo kugira isuku aho bari mu ngo iwabo kugira ngo batazahura n’icyo cyorezo.
