Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yatangaje mu gihe Guverinoma yafashe ingamba 10 zikaze zo gusaba abantu bose kuguma mu ngo no kugabanya ingendo zitandukanye zidakenewe, abayobozi mu nzego z’ibanze basabwa kugenzura niba hari ingo zibabaye, zidafite ibyo kurya mu minsi 15 yatanzwe hagashakishwa uko zunganirwa.
Yabitangaje kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 mu kiganiro cyasesenguraga ingamba zafashwe tariki ya 21 Werurwe 2020, mu rwego rwo gukumira coronavirus mu Rwanda.
Izo ngamba iya mbere ivuga ko ingendo zose zitari ngombwa zibujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihitirwa nabyo bibujijwe. Abaturage bamwe babajije ikizakorwa ku bantu bari basanzwe batuzwe no gukora ibiraka bakuraho icyo kurya cya buri munsi kandi bene iyo mirimo nayo ikaba yahagaze, bakibaza uko bazabaho mu byumweru bibiri bari mu ngo kandi batunze imiryango.
Minisitiri Prof. Shyaka yemeje ko bigoye kuri bene abo bantu cyane ko harimo n’abari basanzwe bakira imirimo bagenerwa na Leta muri gahunda zayo bikaba byaba ikibazo barinzwe Coronavirus ariko bagashiduka bishwe n’inzara.
Ati “Birashoboka ko abantu barya cyangwa se bafite ubushobozi buke, biranashoboka ko hari n’abarya kubera ko hari uturimo Leta yabahaye muri za gahunda zitandukanye za Guverinoma; iki kintu ni ikintu kidasanzwe ubwo buri wese yahitamoa ati ‘ese usohotse ukagenda ugakora wenda ukarya hanyuma ukanandura cyangwa wifashe ukarya duke cyangwa ukagira uko usaranganya nayo mwegeranye ariko ukirinda wahitamo iki?
Ubonye ikiraka cya miliyoni hanyuma ntuyarye, ukamara iminsi 15 wanze kubahiriza amabwiriza ariko ntuyarye, ukagira ikibazo ukanagitera n’abandi cyangwa wenda ukagira ikibazo nubwo ntawe tubyifuriza ariko iki cyorezo gishobora kuguhitana. Ni ukuvuga ngo tugire amahitamo tubanje tubanje kuyafata nkaho ari ikindi igikomeye dushaka gukumira koko.”
Yakomeje agira ati “Naho ibindi byo hari ibizasaba nk’igihugu gukomeza kwishakamo ibisubizo no kureba uburyo abantu baba magirirane, uburyo abantu bashobora gufatanya; ndibwira ko inzego z’ibanze zirabimenyereye, niba hari urugo runaka rubabaye, rudafite icyo gusamura tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira kugira ngo abarimo tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.
Turaza gukorana n’izindi nzego zishake uburyo ibisubizo nk’ibyo byagenda biboneka ariko nabyo bikaboneka hubahirijwe ya mabwiriza yo kugira ngo twirinde kandi nta byo gukabya birimo kuko byo bishobora kubaho.”
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kumva ko ingamba zo gutuma abantu baguma mu rugo atari ukubangama ahubwo ari ukugira ngo barebe uko banduye bangana bityo byorohe gukomeza ingamba zo gukumira ubwandu bushya havurwe abarwaye.
“Ntihagire ubyumva ko ari inzego za Leta cyangwa turimo tubabuza uburenganzira ahubwo ni ukubarinda, ni ugufata ingamba zikarishye kugira ngo dushobore kwirinda. Iriya minsi 15 iraduha umwanya wo kugira ngo turebe, buri wese amenye uko ameze, umuzima nyine ubwo araba ari muzima ubuzima bukomeze; turizera ko izi ngamba nizikomeza iki cyorezo rwose tuza kugihashya tukakinesha.”

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Ifoto/Ububiko)
Minisitiri Shyaka yashimangiye ko kugira ngo ingamba zafashwe zitange umusaruro bisaba uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze, kababigira ibyabo mu gukora ubugenzuzi.
Ati “inzego z’ibanze zirasabwa rero gukura amaboko mu mifuka ariko ikindi cya mbere inzego z’ibanze zikorera abaturage, zegereye abaturage kandi turabanza tubisabe n’abaturage; n’abo bivugwa ko bagicaracara ubundi icyo ni cyo rwose tugomba kwirinda cya mbere. Gucaracara, gusohoka ntacyo ugiye gukora nta mpamvu; mbere y’uko n’umuyobozi amusanga reka buri wese nawe mu rugo rwe, ari umugore n’umugabo, ari abana nta mpamvu y’uko abana bagira gutya ngo barasohotse kandi ntacyo bagiye gukora hanze.
Tugire izo nshingano, iz’urugo, iz’umuryango izacu tuzihereho; icya kabiri niba hari ibirenzeho hari hakwiye ko mu rwego rw’umudugudu n’isibo haba nabwo uburyo baganiriza abaturage, si ngombwa ko bajya kwicara ku ntebe imwe ariko bakababwira. Ufite isibo yawe, ni ingo 15 ndibwira ko wakora urugo ku rundi, n’iyo utakinjira wakorera ku irembo ukababwira uti nyamuneka n’abana banyu murekeraho kugenda nta mpamvu n’utumvise radio nibura wowe bakumva, ntabwo ari ikintu dukwiye kurekera meya w’akarere ariko ni ikintu dukwiye gufata nk’abayobozi bo muri ziriya nzego zitandukanye z’ubuyobozi, buri wese akabigira umuhigo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yibukije ko uzarenga ku mabwiriza yatanzwe agakora ingendo n’imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga nta mpamvu ifatika azabihanirwa hakurikijwe amategeko mu rwego rwo kurinda gukwirakwiza icyorezo mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bari gukorana n’inzego z’umutekano zose kugira ngo babashe gusobanurira abantu icyo Leta ibarinda, bamenye ubukana bw’icyorezo bityo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bemerere gusa ingendo z’imodoka zihutirwa.
Abarwayi ba Coronavirus bari mu Rwanda kuri ubu ni 17, uwa mbere byemejwe ko afite iyi virusi mu mubiri we kuwa 14 Werurwe 2020, kikaba aci icyorezo cyaturutse mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2020 gikwirakwira ku Isi.
