Leta y’u Rwanda yemeje ifunguka ry’agateganyo ry’umupaka wa Gatuna

Itangazo ryasohowe n’Ikigo k’igihugu k’Imisoro n’Amahoro ryanyujije kuri Twitter riravuga ko amakamyo yemerewe guca ku mupaka wa Gatuna ava cyangwa ajya muri Uganda mu gihe k’ibyumweru bibiri.

Iri tangazo rivuga ko ariya makamyo yemerewe guca kuri uriya mupaka guhera uyu munsi taliki 10 Kamena, 2019 kugeza taliki 22 Kamena, 2019.

Muri Gashyantare, 2019 nibwo amakamyo yikoreye ibintu biremereye ava cyangwa ajya muri Uganda yabujijwe gukoresha umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi kuko warimo gusanwa.

Icyo gihe Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko umupaka wa Gatuna wafunzwe kubera ko bari kuvugurura imikorere na serivise ziwutangirwaho binyuze mu mupaka uhuje ibiro (One-stop border post).

[custom-related-posts title=”izindi nkuru bijyanye” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Icyo gihe amakamyo yasabwe gukoresha indi mipaka harimo uwa Kagitumba muri Nyagatare na Cyanika muri Burera gusa bikurikirwa no kuba u Rwanda rwarasabye ko Abanyarwanda bareka kujya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yahaye abanyamakuru muri Mata, 2019 yavuze ko umupaka wa Gatuna waguwe kubera imiterere yawo yihariye kuko ngo hari ahantu hafunganye bityo bikaba ngombwa ko hagakorwa neza.

 

Ni itangazo ryasinywe taliki 07, Kamena, 2019

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top