Kuva tariki 03 kugeza 05 Nzeri 2019 mu Rwanda habereye inama y’intego rusange y’ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games Federation” (CGF).
Ubwo iyi nama yasozwaga tariki 05 Nzeri 2019 muri Kigali Convention Centre habaye amatora ya komite nyobozi aho uwari usanzwe ari Perezida w’iri shyirahamwe, Dame Louise Martin ukomoka muri Scotland yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe muri manda y’imyaka 4 akaba yaratowe bwa mbere muri 2015 akaba umugore wa mbere uyoboye iri shyirahamwe.
Dame Louise Martin ufite imyaka 73 yabaye umukinnyi wo koga ukomeye muri Scotland aho yanitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza “Commonwealth Games 1962” yabereye mu mujyi wa Perth muri Australia.
Muri aya matora yabaye hatowe ba Visi Perezida 3 ari bo Kereyn Smith (New Zealand) Chris Jenkins (Wales) na Bruce Robertson (Canada). Hanatowe kandi ba Visi Perezida mu bice bitandukanye “Regional Vice-Presidents” ari bo Miriam Moyo (Zambia) uhagarariye Afurika, Simons J.P (Bermuda) uhagarariye Amerika, Chris Chan (Singapore) uhagarariye Asia, Fortuna Belrose (Saint Lucia) uhagarariye Caribbean, Harry Murphy MBA (Gibraltar) uhagarariye u Burayi na Hugh Graham (Cook Islands) uhagarariye Oceania.
Hanatowe kandi abagize komite yaguye aho hatowe umwe muri buri mugabane, muri Africa hatowe Sani Ndusa (Nigeria), muri Amerika hatorwa Linda Cuthbert (Canada), muri Azia hatorwa Lt Gen Retired Sayid Arif Hasan (Pakistan), muri Caribbean hatorwa Ephraim Penn (British Virgin Islands), mu Burayi hatorwa Helen Phillips MBE (Wales) naho muri Oceania: hatorwa Craig Phillips (Australia).
Muri iyi nama yahuje abanyamuryango ba CGF habayeho kurebera gahunda y’ibikorwa kugeza muri 2022 no gukomeza igenzura ku mategeko n’imiyoborere ya CGF.
Dame Louise Martin muri iyi nama yagarutse kuri iyi myaka 4 irimo gushira agaragaza ko yishimira ibyo bagezeho bafatanyije, umuhate w’abakinnyi, imitegurire myiza y’ibikorwa bitandukanye ndetse n’imbogamizi bagiye bahura nazo n’uburyo babyitwayemo.
Yasabye gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’impinduka ya 2022 aho abantu binyuze muri siporo bakwiye kubaka umuryango urangwamo amahoro arambye.
Iyi nama yabereye mu Rwanda mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth” . Igihugu cy’u Rwanda kandi kikaba kizanakira inama y’Abakuru b’Ibihugu muri uyu muryango “CHOGM” umwaka utaha wa 2020.
Umunyamabanga mukuru wa “Commonwealth”, Patricia Scotland nawe witabiriye iyi nama yavuze ko ashimira u Rwanda anavuga ko ari cyo gihugu gishya muri uyu muri uyu muryango kikaba icya kabiri kitari gisangiye amateka n’u Bwongereza.
Abayobozi ba CGF bageze mu Rwanda mbere y’inama banabanza kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo siporo ya bose y’Umujyi wa Kigali “Car free day” yabaye tariki 01 Nzeri 2019. Abari bitabiriye iyi nama kandi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Tariki 06 Nzeri 2019, Perezida wa CGF, Dame Louise Martin n’Umunyamabanga mukuru wa “Commonwealth”, Patricia Scotland bitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi aho bise umwana w’ingagi izina “Uruti” akaba ari uwo mu muryango “Igisha”.
