Louise Martin yongeye gutorerwa kuyobora CGF

Kuva tariki 03 kugeza 05 Nzeri 2019 mu Rwanda habereye  inama y’intego rusange y’ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games Federation” (CGF).

Ubwo iyi nama yasozwaga  tariki 05 Nzeri 2019 muri Kigali Convention Centre habaye amatora ya komite nyobozi  aho uwari usanzwe ari Perezida w’iri shyirahamwe,  Dame Louise Martin  ukomoka muri Scotland yongeye  gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe muri  manda y’imyaka 4  akaba yaratowe bwa mbere muri 2015 akaba umugore wa mbere uyoboye iri shyirahamwe.

Dame Louise Martin ufite imyaka 73    yabaye umukinnyi wo koga ukomeye muri Scotland aho yanitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza “Commonwealth Games 1962” yabereye mu mujyi wa Perth muri Australia.

Muri aya matora yabaye  hatowe ba Visi Perezida  3 ari bo  Kereyn Smith (New Zealand) Chris Jenkins (Wales)  na Bruce Robertson (Canada). Hanatowe kandi  ba Visi Perezida  mu bice bitandukanye “Regional Vice-Presidents” ari bo Miriam Moyo (Zambia) uhagarariye Afurika, Simons J.P (Bermuda) uhagarariye Amerika, Chris Chan (Singapore) uhagarariye Asia, Fortuna Belrose (Saint Lucia) uhagarariye Caribbean, Harry Murphy MBA (Gibraltar) uhagarariye u Burayi na Hugh Graham (Cook Islands) uhagarariye Oceania.

Hanatowe kandi abagize  komite yaguye aho hatowe umwe muri buri mugabane, muri  Africa hatowe Sani Ndusa (Nigeria), muri Amerika hatorwa  Linda Cuthbert (Canada), muri Azia hatorwa  Lt Gen Retired Sayid Arif Hasan (Pakistan), muri  Caribbean hatorwa  Ephraim Penn (British Virgin Islands), mu Burayi hatorwa  Helen Phillips MBE (Wales) naho muri  Oceania: hatorwa  Craig Phillips (Australia).

Muri iyi nama yahuje abanyamuryango   ba CGF habayeho kurebera gahunda y’ibikorwa kugeza muri 2022 no gukomeza igenzura ku mategeko n’imiyoborere ya CGF.

Dame Louise Martin muri iyi nama  yagarutse kuri iyi myaka 4 irimo gushira  agaragaza ko yishimira  ibyo bagezeho bafatanyije, umuhate w’abakinnyi, imitegurire myiza y’ibikorwa bitandukanye ndetse n’imbogamizi bagiye  bahura nazo n’uburyo  babyitwayemo.

Yasabye  gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda  y’impinduka ya 2022  aho abantu binyuze muri siporo bakwiye kubaka umuryango urangwamo amahoro arambye.

Iyi nama yabereye mu Rwanda mu gihe hizihizwa isabukuru  y’imyaka 10 u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth” .  Igihugu cy’u Rwanda kandi kikaba kizanakira inama y’Abakuru b’Ibihugu muri uyu muryango “CHOGM” umwaka utaha wa 2020.

Umunyamabanga mukuru wa “Commonwealth”, Patricia Scotland nawe witabiriye iyi nama  yavuze ko ashimira u Rwanda anavuga ko ari cyo gihugu  gishya muri uyu muri uyu muryango kikaba icya kabiri kitari gisangiye amateka n’u Bwongereza.

Abayobozi ba CGF bageze mu Rwanda mbere y’inama banabanza kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo siporo ya bose y’Umujyi wa Kigali “Car free day” yabaye tariki 01 Nzeri 2019. Abari bitabiriye iyi nama kandi  basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Tariki 06 Nzeri 2019, Perezida wa CGF, Dame Louise Martin  n’Umunyamabanga mukuru wa “Commonwealth”, Patricia Scotland bitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi aho  bise umwana w’ingagi izina “Uruti” akaba ari  uwo  mu muryango “Igisha”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 ⁄ 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top