Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yitabiriye Inteko Rusange ya 24 y’Umuryango OAFLAD uhuza abagore b’abakuru b’ibihugu, (First ladies) ukaba ugamije iterambere n’ubuvugizi mu bijyanye n’ubuzima, ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore
Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere arageza ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya OAFLAD. Ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire bw’umugore n’umugabo no kongerera abagore ubushobozi; inzira iganisha kuri Afurika twifuza.”
Umuryango OAFLAD wahoze witwa OAFLA, guhera umwaka ushize uza kwiha icyerekezo cyagutse kitari icyo kurwanya icyorezo cya Sida gusa, ahubwo hazamo no gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye iterambere.
Kuri cyumweru mu gitondo yitabiriye inama yabereye mu muhezo yarimo abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Angola, Eswatini, Republika ya Centrafrika, Tchad, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Mali, Niger, Sierra Leone na Sudan.
