Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, yateguwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ni mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge,nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibiganiro byibanze ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika, mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare rukomeye mu kongorera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ‘‘Byari ngombwa rero ko twimakaza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, no gushyira imbere Ubunyarwanda nk’icyomoro cy’amateka yadukomerekeje, ikaba n’igihango dusangiye mu kubaka u Rwanda rutazima. Turashimira Kiliziya Gatolika, kuba yaragendanye na Leta, ikagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke bayo by’umwihariko, mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.’’

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi, aho buri kibazo cyihutirwaga. Avuga ko byari iby’ingenzi cyane ko habaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati ‘‘Nyuma ya Jenoside twari dufite ibibazo bikomeye, byihariye kandi usanga ikibazo cyose kihutirwa. Gukemura ibyo bibazo, mu muryango ukomeretse, udafite umutekano uhagije, nta n’icyizere mu bantu, byari kugorana! Byari ngombwa rero ko twimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, no gushyira imbere ubunyarwanda nk’icyomoro cy’amateka yadukomerekeje, ikaba n’igihango dusangiye mu kubaka u Rwanda rutazima.’’

N’ubwo hamaze gukorwa byinshi, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko inzira ikiri ndende, asaba Kiliziya Gatolika gukomeza kugira uruhare mu gukemura ahakiri ibibazo.

Ati ‘‘Dukomeze ibiganiro byiza dusanganywe mu miryango remezo, bidufasha kwimakaza ubutabera bwunga, no gusakaza umuco w’amahoro. Hari gahunda n’ubundi musanzwe mugiramo uruhare, nkaba nifuza kubasaba kuza kuganira uko hakongerwamo imbaraga.’’

Mu hakenewe kongeramo imbaraga, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje harimo gukomeza gushyira imbaraga, mu rugendo rwo gusaba imbabazi, guhindura imyumvire, guhinduka no kubaka u Rwanda.

Kuri iyi ngingo yagize ati ‘‘Urugendo rwo kubabarira na rwo rugakurikiraho, kuko bituma uwakorewe icyaha abohoka, cyane ko aba agomba kubaho. Kandi kubaho abohotse nibyo bimufasha kurushaho-“The power of Forgiveness.’’ Byombi bikadufasha komora uwahemukiwe n’uwahemutse.’’

Yanasabye Kiliziya guhangana n’ikibazo kikigaragara cy’ihungabana, gukumira no gukemura amakimbirane yo mu muryango, kuzamura uburere cyane cyane muri gahunda mbonezamikurire y’abana ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri.

Yabwiye abakrisitu ko bafite amahirwe y’ikirenga, kuko bafite Yezu abasaba gukomeza kuzirikana uko yitanze atitangiriye itama, ngo yunge abantu n’Imana, iyo bava bakagera.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top