Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame aravuga ko nk’abayobozi, ababyeyi n’abakristu bagomba gutekereza ku murage bazasiga bagaharanira guharanira ubwiyunge. Ibi yabigarutseho mu masengesho ya Prayer Breakfast agamije gusengera Igihugu.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rirambye, rwagombaga kwirinda guheza. Avuga ko gushyira hamwe no guha buri wese umwanya wo gutanga umusanzu we byari ngombwa.
Amasengesho yo kuri uyu wa gatandatu yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubwiyunge bugamije amahoro n’iterambere rirambye (Reconciliation for sustainable peace and development).”
Rev Pst Antoine Rutayisire yagarutse ku buryo u Rwanda rwabayeho rufite politiki y’amacakubiri n’iheza, byaje kubyara jenoside yakorewe abatutsi, kandi ko ibyo byakozwe na Leta ibigambiriye.
Avuga ko ubu Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba mu gihugu gifite politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ko abaturage bose bafite amahirwe angana.
Amasengesho ya Prayer Breakfast ni ngarukakwezi, na ho muri Mutarama haba ari ku rwego rw’Igihugu. Ahuza abayobozi banyuranye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
