Ubukungu

Maj. Gen. Richard yijeje kuvanaho inzitizi mu by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Maj. Gen. Richard Mutayoba Makanzo arizeza abaturage b’ibihugu byombi by’umwihariko abakora ubucuruzi n’ishoramari ryambukiranya imipaka, ko agiye gukora ibishoboka byose ngo inzitizi bagihura nazo ziveho bityo bakore ubucuruzi bwabo nta nkomyi.

Ibi yatangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo AbanyaTanzania baba mu Rwanda bizihizaga isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania si uwa none kuko na mbere y’uko ibihugu byombi bibona ubwigenge mu myaka ya 1960, ababituye bari babanye neza no kugeza magingo aya  akana ari ko bikimeze.

Dittfurth Aziz uhagarariye AbanyaTanzania baba mu Rwanda yagize ati “Gusabana n’abanyarwanda biroroshye kuko abanyarwanda ni abana beza, biroroshye kubana no gukorana nabo. U Rwanda ruri imbere mu mutekano kandi bazi gufata neza abashoramari kandi umubano mwiza wubatswe na za guverinoma z’ibihugu byombi utuma tubana mu mahoro.”

Ibi kandi ngo ni nako bimeze hagati y’abikorera ku mpande zombi, nkuko Fred Seka uhagarariye abunganira abacuruzi muri gasutamo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba abivuga.

Kugeza ubu hafi 80% by’ibicuruzwa biva mu mahanga biza mu Rwanda binyura muri Tanzania by’umwihariko ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ku  wa Kane w’iki cyumweru  kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj. Gen Charles Karamba yakiriye umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri Tanzania, Angelina Ngalula baganira ku butwererane mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi mushya wa Tanzania mu Rwanda Maj. Gen. Richard Mutayoba avuga ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwaguka binyuze mu guteza imbere ubwo buhahirane.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Tanzania ibonye ubwigenge, Amasaderi Makanzo yashimangiye ko icyo ashyize imbere ari ugukora ibishoboka byose ahakigaragara inzitizi zikavaho.

Yagize ati “Ni ugukomeza kubaka imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi kandi tugafungurira imiryango ubucuruzi ari nayo mpamvu dukomeje gukuraho inzitizi zose mu bucuruzi, kugira ngo habeho imikoranire myiza mu by’ubucuruzi. Mugenzi wanjye Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba ni inshuti yanjye kandi mbere yo kuza mu Rwanda twaricaranye tuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubutwererane hagati y’ibihugu byacu byombi, kandi n’uyu munsi mu gitondo twavuganye kuri telefoni ari nayo mpamvu mu byumweru bitatu maze mu Rwanda mbona ko ibintu birimo kugenda neza.”

Igihugu cya Tanzania cyizihiza umunsi w’ubwigenge tariki ya 9 Ukwakira buri mwaka, ariko ku ruhande rwa ambasade ya Tanzania mu Rwanda kwizihiza uwo munsi bikaba byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 03 Ukuboza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 16 =


To Top