Manizabayo ntazibagirwa uburyo yikorejwe isafuriya ishyushye

Manizabayo Albert wageze mu Rwanda avuye muri Uganda, avuga ko yafungiwe muri kiriya gihugu, akoreshwa imirimo ivunanye yerekeranye no guhinga hamwe n’abo bari bafunganywe b’Abanyarwanda, agera n’aho yikorezwa isafuriya ishyushye kugira ngo ayishyikirize bagenzi be bakoreraga ahandi hanyuranye ngo babone ibyo kurya, bimugiraho ingaruka zo kumwotsa umutwe, akabikora yigura, arengera ubuzima bwe.

Manizabayo Albert ukomoka mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera afite imyaka 27, yagiye muri Uganda tariki 11 Kanama 2018 afatwa n’inzego z’umutekano (Polisi) za kiriya gihugu, ajyanwa kuri polisi hanyuma ku itariki 13 Kanama 2018 ajyanwa mu rukiko, ku itariki 15 Kanama 2018 akatirwa igihano k’igifungo kingana n’umwaka umwe ari bwo yafungiwe muri gereza ya Gisoro.

Avuga ko yamaze iminsi 2 muri iyo gereza hanyuma yimurirwa muri gereza ya Kabare naho yamazeyo ibyumweru bitatu nabwo aza kuhavanwa afungirwa muri Gereza ya Kihihi mu karere ka Kanungu.

Manizabayo ati, “Nikorejwe isafuriya y’akawunga ishyushye ku mutwe ivanywe ku mashyiga ako kanya irantwika kuko nta kundi nari kubigenza kuko nagira ngo ndengere ubuzima bwange iyo ntabikora inkoni sinari kuzikira. Igisebe yanteye nakimaranye amezi 6 nta muti bampa, usibye utunini two gushyira hejuru yacyo na byo bitagize icyo bimara kuko hejuru y’icyo gisebe harumaga imbere hacyo hakabora hakanacukuka bigera aho nanga kujya gukora baboneraho kunjyana kwa muganga.”

Manizabayo aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Usibye icyo gisebe cyo ku mutwe agaragaza n’indi nkovu ku ntugu yatewe no kwikorezwa ibiti badashoboye bacyurirwa ko Abanyarwanda ntaho bafite ho guhungira Uganda ari yo ibatunze, ariko avuga ko gutotezwa atari ikibazo yihariye wenyine kuko n’abandi banyarwanda bafungiye mu magereza ya Uganda ariko babayeho. Manizabayo avuga ko imirimo bakoreshwa usanga ari iyo guhinga bakubitwa kuko bahingishwaga hafi hegitari 10 mu munsi umwe.

Nk’uko Manizabayo, abisobanura avuga ko tariki 5 Nyakanga 2019 yavanywe muri iyo gereza ya Kihihi agarurwa mu ya Kabare ndetse bidatinze arongera agarurwa muri gereza ya Gisoro aho yaburaga ukwezi kumwe ngo igihano ke kirangire.

Atangaza ko yatashye tariki ya 24 Kanama 2019, gusa mbere yo koherezwa mu Rwanda Polisi ya Gisoro ngo yamusabye amafaranga angana n’ibihumbi 20 by’amashilingi yo kugira ngo bamugeze mu gihugu ke ariko na mbere yari yasabwe andi mafaranga.

Ati: “Iyo turimo guhinga tuba duhingira amafaranga 100 y’amashilingi ya Uganda, ayo ni yo natanzeho bansabye gushyira amavuta muri moto ngo babone kungeza ku mupaka ntahe iwacu.”

Manizabayo avuga ko aho yafungiwe Kihihi yasizemo Abanyarwanda 40, hanyuma muri gereza ya Gisoro ahasize abagera kuri 58, mu gihe muri gereza ya Kabare ho hafungiye Abanyarwanda basaga 100.

Uretse kuba yarafatiwe muri icyo gihugu akagirirwa nabi, avuga ko yari asanzwe akorera umurimo wo kogosha ahitwa Bunagana muri Uganda, ariko ubwo yafatwaga yari yagiye kurema isoko avuye mu Rwanda.

Ibikorwa by’iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda ni byo bituma abagaruka mu Rwnada bakomeza kugira inama bagenzi babo bari mu gihugu kuzinukwa kwerekezayo, kuko ari igihugu bashobora no gutakarizamo ubuzima.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top