Umuhanzi Clarisse Karasira yavuze ukuntu akunda ingabo z’u Rwanda by’agahebuzo, amarangamutima akamurenga, akabura icyo aziha, ari yo mpamvu yahisemo kuzihimbira indirimo ‘Imitamenwa’.
Ni indirimbo yakunzwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, nk’uko yabigaragaje ubwo yandikaga amwe mu magambo ayigize kuri Twitter, nk’ikimenyetso cy’ukuntu ayikunda.
Kuwa 4 Nyakanga u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 25 Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimaze zibohoye igihugu, umuhanzikazi Clarisse Karasira avuga ko ari umukobwa w’Imana n’Igihugu.
Avuga ko yakuze yumva ko agomba kuba umunyamakuru kugira ngo azavugire benshi ariko na none ngo hari igihe cyageraga akumva ashaka kujya mu gisirikare.
Ibyo byatumaga mu gihe yari akiri muto atashoboraga kunyura ku musirikare atamucokoje.
Yagize ati; “Sinashoboraga kunyura ku basirikare ntabacokoje, abantu bakuru bakambuza kubacokoza bambwira ko baba bari mu kazi ariko nkumva ntanyura ku musirikare uri kumuhanda ntamuganirijeho gato, nkababaza uko inkweto bambara zigura, nkumva nifuza kwambara iyo myenda yabo.”
Indirimbo ‘Imitamenwa’ ngo ikubiyemo ubutumwa bushima ingabo zabohoye u Rwanda zigakomeza kururinda rukaguka mu iterambere.
Iyi ndirimbo Karasira yayihanze mu 2016 ubwo ingabo zari ziri mu cyumweru cyazihariwe, aho zakoraga ibikorwa bitandukanye bikomeza guteza imbere igihugu.
Mu butumwa atanga kuri uyu munsi wo kwibohora yibutsa Abanyarwanda kwirinda gusamara kandi bakaba aba mbere mu kurinda ibyagezweho.
Clarisse Karasira , ni umuhanzi, umusizi yibanda ku ndirimbo z’umuco, n’imibereho n’imibanire by’Abanyarwanda n’abanyamahanga muri rusange.
Avuka mu muryango w’abana 6 akaba ubuheta muri bo.
Indirimbo Clarisse Karasira yahimbiye ingabo z’u Rwanda
https://www.youtube.com/watch?v=y2atHz_NubE
