Imyidagaduro

Meddy yakoze ubukwe bwagaragayemo benshi mu byamamare mu Rwanda

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy) yaraye akoze ubukwe n’umukunzi we Mimi mu birori biryoheye ijisho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas aho Meddy asanzwe atuye.

Ni umunsi udasanzwe kuri uyu musore wakunzwe na benshi biganjemo igitsina gore kubera imiririmbire ye, ariko kandi wari utegerejwe n’abantu batari bake.

Ubukwe bwa Meddy bwabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko nyuma hakurikiraho kwiyakira no kwishimira iyi ntambwe Meddy n’umukunzi we bateye.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abahanzi benshi barimo King James umaze iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy, Uwamahoro uzwi cyane mu kuvuga imivugo n’abandi.

Ibirori by’ubukwe bwa Meddy byaranzwe no kuririmba indirimbo zitandukanye haba ize, ndetse n’iz’abandi bahanzi bari bagiye kumushyigikira.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangijwe umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Kuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi na we ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.

Byitezwe ko nyuma y’ubu bukwe abageni bazajya kwiyerekana mu miryango yabo, mu Rwanda na Ethiopia.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 1 =


To Top