Author:Obededomu Frodouard
Ijambo ‘’Dinausaure’’ ryavumbuwe mu mwaka wa 1842 n’umwongereza witwa Richard OWEN,rikaba ari inkomane y’amagambo abiri yo mu kigereki ariyo’’deinόs’’Terriblement grand’’ndetse na saûros « lézard » Bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ‘’umuserebanya uteye ubwoba kandi w’imbaraga’’.ubushakashatsi mu byerekeranye n’inyamaswa bukaba bugaragaza ko izi ari zimwe mu nyamaswa nini zabayeho mu myaka irenga miriyoni 140 mu bice bitandukanye by’isi,gusa hakaba hashize imyaka miriyoni 66 zizimiye ku isi.
Dinausaure ziri mu moko atandukanye :Izigendera ku maguru abiri,izigendera ku maguru ane,ibikururanda,inyamabere,inyamababa,indyabyatsi,indyanyama..etc….ibisigazwa byizo nyamaswa bikaba byaravumbuwe muri Badlands muri Amerika ya ruguru, muri Maroc, muri Argentine ndetse na Mongolie.zikaba ari zimwe mu nyamaswa z’inyembaraga kandi zitinyitse zabayeho.
NI IKI CYATEYE DINAUSAURE KUZIMIRA KU ISI?
Ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ko ukuvunguka kwamabuye ava ku mubumbe wa mars ( Un énorme astéroïde) akagwa mu bice bitandukanye by’isi byaba intandaro yo kugwira no kwica izo nyamaswa.Izindi mpamvu ni’’uguhindagurika kw’ibihe ndetse kutabasha kwihanganira ihindagurika kw’ibihe.
Source :Futura Planete
