Umutwe w’uruhande rumwe (Migraine) mu ndimi z’amahanga ni indwara yo kubabara umutwe uruhande rumwe cyane cyane mu gahanga rimwe na rimwe, ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye.
Dr. Gahitsi Jean Bosco, umuganga kuri Sante Clinic avuga ko Migraine ari indwara y’umutwe ikunze kurwagwa n’abantu bakiri bato hagati y’imyaka 10 na 40, ikaba ifata igice kimwe cy’umutwe cyane cyane kijyanisha ku gice k’ijisho rimwe rigasa n’irihuma mu gihe urimo kuribwa umutwe, akagira iseseme, kandi bikaba byizanye nta kindi kimenyetso cy’uburwayi afite.
Akomeza avuga ko kugeza ubu abashakashatsi batarabona impamvu nyayo iyitera ahubwo icyo babona ari ibintu byo hanze kuba ari byo byatera uwo mutwe nk’umuhangayiko, abantu badakunda gusinzira cyane, kubura ibitotsi, abantu bafite ibibazo byihariye, bikaba bijyana cyane cyane no kutihanganira urumuri cyangwa urusaku cyangwa impumuro zimwe na zimwe kandi ikindi ikaba ari umutwe utagira ikindi kimenyetso kihariye cy’uburwayi kigaragara ariko mu byukuri ngo nta kiyitera kizwi.
Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira cyane abantu b’igitsina gore kurusha igitsina gabo, ab’igitsina gore bakabigira akenshi mu gihe bagiye gutangira imihango.
Yagize ati: “Igitera migraine ntikiramenyekana neza. Gusa, abantu bafite ibibazo batekereza bakabiburira ibisubizo, kudasinzira neza bishobora kuba byatera migraine.”
Akomeza avuga ko kuyirinda bigoye kuko ari indwara kenshi y’uruhererekane rwo mu miryango, kuyirinda bisaba kwirinda ikintu cyatuma umuntu adasinzira neza cyangwa ukirinda kwifuza ibyo utashobora kubona.
Avuga ko Migraine ikira ari yayindi itari iyo mu miryango. Ishobora kwica umuntu kuko hari igihe iteza Stroki imwe mu ndwara igenda ikaziba imitsi ijya mu bwonko noneho ntibubone umwuka mwiza uhagije umuntu akajya muri koma akaba yanapfa cyangwa se ikamutera guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.
Ibimenyetso
Dr. Gahitsi avuga ko igihe cyose uzumva ufite umutwe, nta muriro, nta kindi kintu kiwukurikiza, umutwe ufatiye ku gice kimwe, ubabaza igice kimwe cy’umutwe, ujyana n’ijisho, iryo jisho rishobora kugenda risa n’irihuma, ukumva iseseme, rimwe na rimwe ukanaruka icyo gihe aba ri migraine.
Yagize ati : “Ibimenyetso mpuruza bya migraine ni umutwe w’igice kimwe ujyana n’ijisho ry’icyo gice n’agaseseme kandi nta yindi ndwara wumva urwaye. Bikunze gufata urwaye mu gitondo abyutse kandi aba yaraye ari muzima.”
Mu bindi avuga ko ari indwara itandura ngo ive ku mintu ige kuwundi.
Inama zitandukanye agira abantu ni ukujya kwa muganga bakabona kumenya ibyo barwaye.
Yagize ati : “Abantu bararwara aho kugira ngo bage kwa muganga bakagana amaguriro agurisha imiti, bakabwira ucuruza imiti uko barwaye ariko uriya uba ubwira si umuganga, aho hari abantu benshi bazibeshya ko barwaye migraine atari yo barwaye kuko hari izindi ndwara zishobora gutera ibimenyetso nka biriya nk’urugero kanseri yafatiye mu ruhande rumwe rw’umutwe cyangwa ikindi ariko umuganga akubaza byinshi akamenya niba ari migraine.”
Akomeza agira ati : “Iyo migraine na none iyo ufashe imiti ntukire, umuganga aracukumbura agasuzuma umurwayi, ku buryo abitandukanya n’izindi ndwara zifata nkayo.ibyo bivuze ko ari indwara igomba kwemezwa na muganga.”
Avuga ko hari ingaruka zikomeye ku muntu utayivuje neza. Muri zo harimo guteza ubundi burwayi igihe atayivuje hakiri kare.
Yagize ati : “Migraine si indwara yo gukerenswa, kuko abenshi bagana pharmacie ni abarwayi babara umutwe nabagira inama igihe cyose urwaye umutwe jya kwa muganga.”
