Muri iki gihe, abakobwa benshi basigaye bifuza guhora bashaka icyatuma bagaragara nk’abatarengeje imyaka 25 y’amavuko, ariko ibi si ibintu bipfa kuza gusa kuko bisaba kubikorera umunsi ku wundi ndetse ukaba ushobora no kugira byinshi wigomwa.
Niba umubiri wawe ugenda uhindagurika uko imyaka igenda iza ku buryo buri wese iyo akurebye amenya imyaka ufite, rimwe na rimwe akaba yagukekera myinshi kuyo usangankwe, hari inama zitangwa n’abahanga mu birebana n’ubuzima bwa muntu zagufasha gushyira uruhu rwawe ku murongo bityo ugahorana itoto.
Ibanga rimaze kumenyekana rero nuko haribyo ushobora gukora kandi bitagusaba ubushobozi bwinshi .
Ubu buryo ushobora gukora bumaze bwatanze umusaruro mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Urugero rutangwa nurw’igihugu cy’ubushinwa aho ushobora kubona umushinwa ukamucyecyera imyaka 20 kandi afite imyaka igera kuri 40.
Ntakindi gituma abashinwa bagaragara gutya, nibyo kurya bafata, amavuta bisiga, siporo ngorora mubiri, n’ibindi byinshi ndetse hakaba nibyo bigomwa.
Ibanga rya 1 : Jya unywa amazi menshi ku munsi
Kimwe mu bituma uruhu rwawe rusaza imburagihe ni ugufata ibinyobwa bitarufitiye akamaro harimo ibinyobwa birimo alcool nyinshi. Muri iki gihe usanga abana bato banywa inzoga kenshi ndetse rimwe na rimwe bakazinywa mu gihe kitari ngombwa nta n’impamvu igaragara itumye bazinywa.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima, bavuga ko isura y’umuntu umaze imyaka 5 anywa inzoga itandukanye cyane n’umuntu umaze iyo myaka atarasoma ku nzoga. Bakangurira abantu bifuza ko uruhu rwabo rwatohagira kujya bafata amazi menshi ku munsi, aho gufata inzoga.
Ibanga ry 2 : Irinde kujya kuzuba umwanya munini
Inzobere mu birebana n’ubuzima zikomeza zivuga ko izuba ryinshi atari ryiza ku ruhu rwacu cyane cyane izuba ryo mu masaha akuze menshi tuzi nk’izuba rya nyuma ya saa sita.
Uruhu rwacu rukenera akazuba ka mugitondo gusa kuko niko uruhu rukenera gukuramo vitamine, bityo umuntu wifuza kugira itoto akaba agirwa inama yo kureka kujya kuzuba igihe kirekire.
Ibanga rya 3 : Ikawa yisimbuze icyo kunywa cyawe cya buri munsi
Ibanga abashinwakazi bakoresha nta rindi, ni ugufata ikawa buri munsi uko babishoboye bityo nawe ukaba ukangurirwa gukurikiza iyi nama.
Ibanga rya 4 : Jya upanga gahunda zawe z’umunsi mu kwirinda icyakuvangira mu bitekerezo
Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuri buri muntu wese yaba uwifuza kugira itoto ndetse n’undi wese ushaka ko ubuzima bwe bugenda neza.
Ntago ari byiza gukora ikintu utateguye, kujya ahantu utari wapanze, n’ibindi. ni byiza kumenya gahunda yawe y’umunsi ukibyuka kandi ukibuka gushyiramo amasaha yo kuruhuka.
Ibanga rya 5 : Irinde ibyo kurya birimo calories nyinshi
Ubusanzwe ingano ya calories buri wese akeneye ku munsi ziratandukanye, bitewe n’impamvu nyinshi harimo; imyaka ufite, uburyo ureshya, igitsina cyawe, uburyo ubaho n’ibyo ukora ndetse no muri rusange uko ubuzima bwawe bwifashe.
Dufashe urugero ruto umusore w’imyaka 23, ufite 1m na 78cm azakenera calories nyinshi kurusha umukecuru ufite imyaka 60, ureshya na 1m na 54cm.
Mu Rwanda (kimwe n’u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya) nubwo hatarakorwa ubushakashatsi bwimbitse, calories zemewe ku munsi ni hagati ya calories 2000 na 2500.
Muri amerika, umugabo akeneye calories 2700 buri munsi naho umugore ni 2200. Mu Bwongereza, umugabo akeneye calories 2500 naho umugore calories 2000. Tubibutse ko ibi byose bibarirwa ku muntu umeze neza kandi uringaniye, kugira ngo akomeze kugira ibiro bikwiye.
Ibanga rya 6 : Zirikana kurya imboga kuri buri funguro ryawe rya buri munsi
Ibanga rya 7 : Mubyo ukora byose jya ugerageza kuba calme
Kuba calme (guceceka cyangwa gutuza) no kuvuga buri kimwe mu gihe gikwiye, ni kimwe mu bintu bifasha imitsi y’umubiri gukora neza.
Ibanga rya 8 : Ni byiza kudahindaguranya amavuta afasha uruhu gusa neza no guhorana itoto
Guhindagura amavuta ni kimwe mu bintu bya mbere byica uruhu. Ni ngombwa kumenya ubwoko bw’amavuta ajyanye n’uruhu rwawe, ukamenya ko ayo mavuta afite umwimerere kandi yagenewe uruhu kuko bimaze kugaragara ko hari ubwoko byinshi bw’amavuta ushobora kwisiga akaba yagutera ibibazo.
Ibanga rya 9 : Zirikana kwita ku birenge byawe
Ibanga rya 10 : Jya wibuka gukorera umubiri wawe masage
Ubu buryo bwa massage bavuga ko ushobora kwifashisha utwuma twabigenewe tugurwa mu maduka atandukanye , ukajya ukorera umubiri wawe masage bityo ukawurinda imvune uba wagize mu gihe zaba zihari.
Grace Brown
MENYANIBI.RW
