Menya ibyakubakirwaho mu gutoranya abinjizwa muri kampani z’umutekano

Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko basanga hari ibikwiye kubakirwaho mu gutoranya no kwinjiza mu myanya y’akazi muri kampani z’abikorera zitanga serivisi z’umutekano.

Kuba abashyirwa mu myanya bafite ubumenyi mu gusoma no kwandika gusa nk’uko biri mu mushinga w’itegeko ntibihagije, ahubwo hakaba hanarebwa ikiciro cy’amashuri yaherwaho.

Babigaragaje ubwo Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yagezaga raporo y’umushinga w’itegeko ryemerera kampani z’abikorera ku giti cyabo gutanga serivisi z’umutekano.

Depite Senani Benoit akaba yifuje ko abashaka kujya muri izo serivisi bajya basabwa ikemezo kigaragaza ko uwo muntu ari inyangamugayo kigatangwa n’Inzego z’ibanze kubera ko ziba zisanzwe zizi neza imyitwarire ye.

Yakomeje agira ati: “Ku bakozi bakorera ziriya kampani zigenga z’umutekano hagombye kwiyongeraho kuba nibura bafite amashuri atatu yisumbuye bikarenga kuba azi gusoma no kwandika gusa.

Ibyo byakemura ibibazo byinshi kandi no guhugura uwo mukozi bikorohera kampani, ariko byanagera mu gushyira mu bikorwa inshingano ze neza akaba yabasha kubikora kubera ko aba afite urwego rw’ubujijuke rutuma yasoma amatangazo n’amabwiriza ahabwa mu gihe zanditse mu zindi ndimi.”

Perezida wa Komisiyo Rwigamba Fidele nawe yashimangiye icyo gitekerezo avuga ko igihugu kifuza kampani zifite ubushobozi ndetse n’abakozi bazirimo bafite ubushobozi.

Ati: “Niba dushaka kampani zifite ubushobozi tugomba no kugereranya na Polisi y’Igihugu n’Igisirikari k’Igihugu. Muri Polisi hagenderwa nibuze ku mashuri 6 yisumbuye, muri izi kampani turasaba amashuri nibura 3 yisumbuye nkumva byaba bikwiriye ko bagira amashuri 3 yisumbuye.”

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Gen. Nyamvumba Patrick hagati, hamwe na ACP Mbonyumuvunyi J Nepo iburyo ushinzwe kampani z’abikorera zishinzwe gucunga umutekano muri Polisi y’Igihugu (Foto Sezibera )

Minisitiri w’Umutekano Gen. Nyamvumba Patrick ahereye ku kemezo cy’ubunyangamugayo, anongeraho ko basigaye basaba uwifuza akazi muri izo kampani  kuzana ikemezo cy’Umukuru w’Umudugudu.

Gen. Nyamvumba ati: “Uko tugenda dutera imbere hari ibyo tubona dukwiye kuzagenda twongeramo. Kuri ubu twarebaga icyo kemezo kuko tubona ari cyo gishoboka, ariko hari n’andi makuru dukurikirana y’uwo muntu twifashishije ikoranabuhanga niba nta myitwarire mibi imuvugwaho”.

Ku bijyanye n’amashuri birumvikana kuko ubu mu Rwanda ubu dusigaye dufite amashuri atanga uburezi bw’ibanze kandi twumva buri munyarwanda yagombye kuba yarayize kuko aba ari n’ubuntu. Ku bwange numva ahubwo twakarenze n’amashuri 3 yisumbuye akagera ku mashuri 6 yisumbuye ku munyarwanda usaba akazi akajya ku isoko ry’umurimo, ariko ubu twari tugifite n’abantu bakoze mu nzego z’umutekano muri Polisi no mu Gisirikare batari benshi batashoboye kugira ayo mashuri kubera ko icyo gihe iby’amashuri bitashingirwagaho.

Abo ni bo twanze ko ingingo yababangamira kandi nyamara usanga bafite ubunararibonye uwo afite amashuri gusa yaba adafite, ubwo igisigaye twazasigara turwana gusa n’ikibazo cy’amashuri. Mwadufasha tukareba uburyo duteganyiriza icyo kiciro cy’abo bantu ntibirukanwe ariko mu bishingirwaho ku mashuri bikarebwaho.

ACP Mbonyumuvunyi J. Nepo ukuriye ishami rishinzwe Kampani zitanga serivisi z’abikorera muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko iyo hazamuwe urwego rw’amashuri hari abo bibuza amahirwe kandi urwego rw’umutekano rukaba rugira uruhare mu gutanga akazi kuri benshi batagize amahirwe yo gukomeza kwiga cyane kubera impamvu zitandukanye, agasanga mu mushinga w’iryo tegeko hazarebwa amashuri umuntu afite ariko hatabayeho kuyahanika cyane.

Gusa yanagaragaje ko mu kwinjiza abashaka ako kazi mu makampani hari igeragezwa bakoreshwa rijyanye n’ubumenyi rusange kandi hari abatsindwa bakirukanwa hagafatwa ababitsinze.

Hon. Rwigamba nyuma yo kumva izo mbogamizi yijeje ko nibagera mu gushyiraho itegeko hazarebwa uko bivugwa hagashyirwamo abafite amashuri y’isumbuye ariko hagati aho abatayafite barimo kuri icyo kiciro kihariye bafite ubunararibonye bavanye muri izo nzego hakarebwa uburyo bikorerwa ubugororangingo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top