Menya imishinga izibandwaho mu ngengo y’imari 2019/2020

Mu mishinga minini n’ibikorwa bizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ndetse n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka 3, nk’uko byasesenguwe mu nyandiko ikubiyemo ibitekerezo by’abadepite n’iby’inzego zinyuranye.

Hagaragaramo gukomeza kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, Kongerera ubushobozi Banki y’amajyambere y’u Rwanda, BRD, kuziba icyuho cyagaragaye mu ngengo y’imari, kwishyura ibirarane n’ibindi.

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.424,5 bingana na 49.5% y’ingengo y’imari yose ya Leta, naho azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere azagera kuri miliyari 1,152.1.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu Dr Munyaneza Omar  mu bisobanuro yahaye inteko rusange y’abadepite, yagize ati “Harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya Rwandair, kongerera ubushobozi BRD n’ibindi. Ayo mafaranga azagera kuri miliyari 244.1 bingana na 8.5% by’ingengo y’imari yose ya Leta.

Amafaranga yo kwishyura  ibirarane angana na miliyari 30.6. Icyuho muri rusange kingana na miliyari 618.7, mu kuziba icyo cyuho, Leta ikaba izafata inguzanyo zo hanze zingana na miliyari 456.5, ifate inguzanyo z’imbere mu gihugu zingana na miliyari 145.3 hamwe na miliyari 16.9 z’ubwizigame bw’igihugu.”

Perezida w’umutwe w’abadepite Hon. Donatille Mukabalisa ashima akazi kakozwe n’abateguye iyi nyandiko yashyikirijwe inteko rusange. Yagize ati “Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, yakoze akazi gakomeye kandi kanoze ko kwegeranya ibitekerezo byose, inyandiko yari iteguye neza. Mbashimiye nshingiye ku bwitange n’umurava byaranze abagize iyi komisiyo n’abakozi babafashije.”

Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019/2020 n’iy’igihe giciriritse yemejwe n’inteko rusange ku bwiganze busesuye ikaba izashyikirizwa guverinoma mbere y’uko itorwa igahinduka itegeko. m

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 − 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top