Menya indwara yiswe Shak shake yadutse mu Rwanda

Shak shake ni izina risanisha ingendo y’uyirwaye kubera kugenda ashaka kwitura hasi. 12 mu bafashwe baratashye bajya kurwarira iwabo abandi baguma mu kigo. Abafashwe n’iyo ndwara icyo bahurizaho ni uko bababara mu mavi bakagenda bacumbagira bamwe bakaba batava aho bari batishingikirije bagenzi babo.

umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri new explorers academy Ngiruwonsanga Moustafa yavuze ko bahise bavuza abana abandi bakabaha transfert ibajyana ku bitaro inyamata

Yagize ati ‘Twiyambaje abaganga dutanga na trasfert ku bitaro bya Nyamata n’abaganga b’inzobere baraje baganira na buri mwana ariko indwara ntiraboneka baduhaye amabwiriza y’uko tugomba kwitwara kuri abo bana. Nko kuborohera ntitubahane, kandi tukabaha ibyo bifuza kugira ngo babashe kwiga neza.”

Gashayija Modeste ni umwe mu bagize Itsinda rya Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatayabikorwa basuye iryo shuri, yabwiye televiziyo Rwanda ko hagikorwa isesengura ku byavuye mu ngendo bakoze muri iryo shuri kugira ngo hameyekane iby’iyo ndwara n’uko yavurwa ndetse n’uko abanyeshuri bakwitwara.

Aba ni bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cya NEGA (New Explores Girls Ademy )

Ishuri New Explores Girls Ademy ryigwamo n’abakobwa gusa 299, iyo ndwara ikaba yaratangiye kwigaragaza muri iryo shuri mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, imaze gufata umwama umwe, aravurwa arakira, ariko agarutse ku ishuri iyo ndwara iramusubira,hafatwa n’abandi.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top