Menya itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda

Ikiremwamuntu kigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kubera ibikorwa binyuranye byo gushaka imibereho ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Iyangirika ry’ibidukikije rigira ingaruka mbi zinyuranye zirimo kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere irimo n’umwuka duhumeka, bimwe mu binyabuzima bishobora gucika ku Isi burundu, amazi mu butaka aragabanuka, imigezi ishobora gukama, ubutaka bukangirika kubera isuri ibutwara ndetse n’ibihe bigahindagurika, akaba ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga.

Iyo kubungabunga bidakozwe hakiri kare bitwara imbaraga nyinshi ku bisubiranya. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko twabagejejeho icyo iri tegeko rigamije, ibisobanuro by’ibidukikije, amahame remezo yo kubungabunga ibidukikije, kurengera ubutaka n’ibiri ikuzimu. Muri iyi nyandiko turibanda ku bijyanye no kubungabunga umutungo w’amazi, urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka wo mu kirere, imicungire y’imyanda ndetse n’inshingano rusange za Leta mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Kurengera umutungo w’amazi

Ingingo ya 11 y’iri tegeko ivuga ko umutungo w’amazi ugomba kurengerwa ugizwe n’inzuzi, imigezi, amazi y’ikuzimu, amasoko, ibidendezi, ibishanga n’ibiyaga biri mu bigize umutungo rusange wa Leta. Umutungo kamere w’amazi ugomba kurindwa ubuhumane aho bwaturuka hose. Ibishanga bihoramo amazi kandi bikungahaye ku bimera byo mu bishanga bigomba kurindwa by’umwihariko hitabwa ku ruhare rwabyo ndetse n’agaciro kabyo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

Ingingo ya 12 yo itegeka ko kuzana mu Rwanda, gutumiza no kohereza mu mahanga inyamaswa iyo ari yo yose cyangwa ikimera bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga. Kugira ngo utunge inyamaswa zo mu gasozi cyangwa ibikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi cyangwa se kubunza, kugurisha, kugurana no gucuruza inyamaswa zo mu gasozi, bibanza gusabirwa uruhushya rwihariye rutangwa n’urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo.

Kubungabunga umwuka wo mu kirere

Inyubako ishobora guteza ibibazo cyangwa guteza ubuhumane, imodoka n’ibigendeshwa na moteri, ibikorwa by’ubucuruzi, ubukorikori cyangwa ubuhinzi bigomba gukoreshwa hakurikijwe amahame ya tekiniki yashyizweho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha mu rwego rwo kurengera no kubungabunga umwuka wo mu kirere. Ikoreshwa ry’ibintu bihumanya umwuka wo mu kirere, bihungabanya akayunguruzo k’imirasire y’izuba cyangwa ibyatuma ibihe bihinduka, rigengwa n’Iteka rya Minisitiri.

Imicungire y’imyanda itemba

Iri tegeko rivuga ko gukusanya amazi y’imyanda, kuyatwara no kuyavanaho bikorwa hakurikijwe amabwiriza n’imirongo ngenderwaho byihariye bishyirwaho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Amazi rusange yakoreshejwe n’amazi mabi yose agomba gushyirwa mu ruganda ruyasukura, agakoreshwa mu bikorwa by’isuku n’isukura n’iby’iterambere. Amazi y’imyanda aturutse ahakorerwa imirimo ikoresha imiti y’ubutabire agomba kubanza gutunganywa mbere yo koherezwa mu ruganda ruyatunganya. Amazi yamaze gutunganywa akagera ku bipimo byemewe ashobora koherezwa mu migezi cyangwa ibiyaga.

Nta muntu kandi wemerewe kumena imyanda ikomeye ahantu hatabugenewe. Imyanda ikomeye igomba kuvangurwa, gukusanywa no gatwarwa ahabugenewe hakurikijwe amategeko abigenga. Imyanda ikomeye igomba kujugunywa mu kimpoteri cyabugenewe cyangwa igatwarwa mu nganda ziyibyaza umusaruro.

Naho imyanda iyo ari yo yose, cyane cyane ituruka mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro, mu bigo by’ubushakashatsi bikoresha za laboratwari, mu nganda n’indi myanda yose yateza impanuka cyangwa yahumanya, igomba gukusanywa, gutunganywa no guhindurwa ku buryo bidahumanya ibidukikije hagamijwe gukumira, kuvanaho cyangwa kugabanya ingaruka mbi zayo ku buzima bw’abantu, umutungo kamere n’ibidukikije.

Imyanda yose ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga igomba gukusanywa, gutunganywa no guhindurwa ku buryo itangiza ibidukikije hagamijwe gukumira, kuvanaho cyangwa kugabanya ingaruka mbi zayo ku buzima bw’abantu, ku mutungo kamere n’ibidukikije. Nta muntu wemerewe gukora ibikorwa byo guhuriza hamwe, gutwara, gucuruza, gutumiza, gutandukanya no kongera gukoresha imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga keretse abiherewe uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Inshingano rusange za Leta

Leta ifite inshingano rusange zo kurinda no kubungabunga ibidukikije zirimo gukora gahunda rusange kandi ihamye ijyanye n’ibidukikije no kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa; kugirana amasezerano n’izindi nzego agamije kubahiriza no gushyira mu bikorwa iri tegeko; gushyiraho ingamba za ngombwa zo kurinda no kwita ku nshingano zivugwa mu masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono; kubuza igikorwa cyose gikorwa mu izina ryayo cyangwa mu bubasha bwayo, gishobora guhungabanya ibidukikije mu kindi gihugu cyangwa mu turere turenze ububasha bwayo.

Gufatanya n’izindi Leta mu gufata ibyemezo birwanya ubuhumane burenga imipaka; kurinda, kubungabunga no gukoresha neza ibidukikije ikoresheje ingamba zihamye; gushyiraho politiki y’Igihugu ku mihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ingamba, imigambi na gahunda bigamije kugabanya ukwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe harimo ubushakashatsi no gukoresha inyigo nsuzumangaruka. (biracyaza).

Tubibutse ko iki ari igice cya kabiri cy’itegeko. niba ushaka gusoma itegeko ry’ibidukikije igice cya mbere, kanda hano

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top