Menya itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda

Ikiremwamuntu kigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kubera ibikorwa binyuranye byo gushaka imibereho ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Iyangirika ry’ibidukikije rigira ingaruka mbi zinyuranye zirimo kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere irimo n’umwuka duhumeka, bimwe mu binyabuzima bishobora gucika ku Isi burundu, amazi mu butaka aragabanuka, imigezi ishobora gukama, ubutaka bukangirika kubera isuri ibutwara ndetse n’ibihe bigahindagurika, akaba ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga. Iyo kubungabunga bidakozwe hakiri kare bitwara imbaraga nyinshi ku bisubiranya. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ryashyizweho risimbura itegeko ngenga n° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

Iri tegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, mu ngingo yaryo ya kabiri (2) risobanura ko ibidukikije ari urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu, harimo ibinyabutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, z’ako kanya cyangwa zitinda kugaragara, ku majyambere y’ahantu ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu.

Ibidukikije biva ku bikorwa bya muntu byo bigasobanurwa nk’ahantu hatunganyijwe hagenewe ibikorwa bya muntu bijyanye n’imibereho. Naho ibidukikije kamere byo ni urusobe karemano rw’ibinyabuzima n’ibidafite ubuzima biba ku Isi, harimo ubutaka, ikuzimu, amazi, umwuka, urusobe rw’ibinyabuzima, imisozi n’ibibaya, ahantu nyaburanga n’inyubako karemano bigira ingaruka ku mibereho y’umuntu ndetse n’ibikorwa by’ubukungu.

Amahame remezo yo kubungabunga ibidukikije

Iri tegeko riteganya amahame remezo yo kubungabunga ibidukikije anyuranye, harimo ihame ryo kurinda rifasha gukumira cyangwa kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije. Iryo hame rivuga ko ibikorwa bigaragayeho cyangwa bikekwaho kuba byagira ingaruka ku bidukikije bitagomba gutangira mu gihe inyigo za gihanga zitaragaragaza ko nta kibazo byateza.

Ihame ry’uburambe bw’ibidukikije ryo rifasha guha amahirwe angana ibisekuruza bitandukanye, rigateganya ko uburenganzira ku majyambere bugomba kugerwaho hitabwa ku bikenerwa n’ibisekuruza biriho n’ibizaza.

Naho ihame ry’uko uwangije abihanirwa rifasha guca intege ibikorwa byo kwangiza ibidukikije no guhana uwarenze ku mategeko, aho rivuga ko umuntu wese ugaragaje imyitwarire cyangwa ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka ku bidukikije arabihanirwa cyangwa agategekwa kubisubiza uko byari bimeze. Iyo bidashoboka, ategekwa gusana ibyangijwe.

Mu gihe ihame ryo kumenyesha no gushishikariza kubungabunga ibidukikije rifasha kunoza imyumvire ku kamaro k’ibidukikije no kubibungabunga, risaba ko buri muntu afite uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y’ibidukikije kandi asabwa kugira uruhare mu ngamba n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Hari n’ihame ry’ubufatanye rifasha gushyira hamwe imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, riteganya ko Leta muri politiki yayo yo kurengera ibidukikije yihatira guteza imbere ubutwererane n’amahanga. Inzego z’ubuyobozi, imiryango nyarwanda na mvamahanga itari iya Leta, amashyirahamwe ndetse n’abikorera basabwa gufatanya mu kwita ku bidukikije.

Kurengera ubutaka n’ibiri ikuzimu

Ingingo ya munani (8) y’iri tegeko iteganya ko ubutaka n’ibiri ikuzimu bigize umutungo kamere wo kurindwa uburyo bwose bwawuhungabanya kandi ugomba gukoreshwa mu buryo burambye hakurikijwe amategeko abigenga.

Umushinga wose ujyanye no gukoresha ubutaka hagamijwe ubushakashatsi, inganda, imitunganyirize y’imigi, imiturire mu cyaro, ibikorwa remezo, ubuhinzi bukoresha inyongeramusaruro ku buso bunini cyangwa ubucukuzi bw’umutungo kamere ugomba kuba ufite uruhushya rutangwa mu buryo buteganywa n’amategeko abigenga.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, itangwa ry’uruhushya rw’imikoreshereze y’ubutaka n’ibiri ikuzimu mu byo rugomba kwitaho harimo uburemere n’ubushobozi bw’ingamba zikumira guhungabana kw’ibidukikije; kugenzura ko inyungu z’abaturiye umushinga zitaweho; inshingano yo gusubiranya ahangijwe mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo hasubireho ubwiza bw’imisozi n’ibibaya cyangwa imiterere kamere yahindutse bitewe n’imirimo, hakurikijwe umushinga wo gusubiranya wemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha

Twakwibutsa ko iki ari igice cya mbere cy’iri tegeko… (biracyaza).

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top