Meteo Rwanda: Imvura y’igihe cy’Umuhindo izaba ihagije

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyagaragarije Abaturarwanda bose ko iteganyagihe Nº53 ry’igihe cy’umuhindo (Nzeri- Ukuboza) 2019 muri rusange hateganyijwe imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’Umuhindo, ariko hari aho iyo mvura ishobora kuziyongera cyangwa ikagabanuka hashingiwe ku miterere yaho. Intara y’Amajyaruguru ikazaba ari yo igwamo imvura iruta ahandi mu bice by’Igihugu.

Nk’uko umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Gahigi Aimable yabikomojeho imbere y’izindi nzego zitandukanye, avuga ko imvura iri hagati ya mirimetero 500 na mirimetero 600 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, igice kinini cy’Uturere twa Gicumbi, Gakenke na Rulindo.

Gahigi akomeza agira ati: “Mu Ntara y’Iburengerazuba iyo mvura izagwa mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Nyamasheke ndetse n’Amajyaruguru y’Akarere ka Rutsiro ahahana imbibi na Rubavu.

Mu ntara y’Amajyepfo ni mu karere ka Nyaruguru, Huye n’amajyepfo ya Nyamagabe ndetse no mu karere ka Gisagara ahahana imbibi n’Akarere ka Huye na Nyaruguru. Naho mu Burasirazuba, ni mu gice kinini cy’Akarere ka Nyagatare ahegereye Intara y’Amajyaruguru ndetse no mu gice cy’Akarere ka Gatsibo gihana imbibi na Nyagatare na Gicumbi.”

Gahigi akomeza agaragaza ko imvura iri hagati ya mirimetero 410 na milimetero 500 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Rwamagana, Kamonyi, Ruhango, Muhanga, Karongi, igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo, amajyaruguru y’uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Huye na Bugesera, amajyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi ndetse n’iburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza ahahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo.

Atangaza ko imvura iri hagati ya mirimetero 350 na mirimetero 410 iteganyijwe mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyanza ahegereye Akarere ka Bugesera, igice kinini cy’Akarere ka Gisagara, mu burasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare.

Nk’uko Gahigi akomeza abisobanura, imvura y’umuhindo ya Nzeri-Ukuboza 2019, iteganyijwe gutangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri mu karere ka Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare, Rutsiro, igice kinini cy’Akarere ka Rusizi ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke; igice gisigaye cy’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Ngororero, Rutsiro, Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro ahegereye Nyarugenge, Nyamasheke, igice cy’amajyepfo cya Nyamagabe na Nyanza, Rusizi ahegereye Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Gisagara na Nyanza ahahana imbibi na Huye.

Mu gutangaza iteganyagihe ry’Umuhindo buri nzego zahawe umwanya wo kugaragaza imbogamizi zijya zihura nazo (Foto Regis)

Naho mu karere ka Karongi, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, amajyepfo y’Akarere ka Rwamagana, Muhanga na Kicukiro, amajyaruguru y’akarere ka Nyamagabe, Nyamasheke na Nyanza; imvura iteganyijwe gutangira mu cyumweru cya gatatu cya Nzeri 2019.

Agaragaza kandi ko iyo mvura izacika mu cyumweru cya kane cy’Ukuboza mu turere twa Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera no mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi n’aka Rulindo, ahandi hose imvura ikaba izacika mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza 2019.

Meteo Rwanda ishingiye kuri iryo teganyagihe iboneraho gusaba inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, Amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose muri rusange, ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Gahigi ati: “Turashishikariza abaturarwanda bose bakora imirimo itandukanye, iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, ubuzima, ubucuruzi, ubushakashatsi kwegera impuguke zo mu nzego bakorana kugira ngo zibagire inama z’uburyo bwiza bwo gukoresha amakuru y’iteganyagihe ry’Umuhindo 2019 mu mirimo yabo ya buri munsi.”

Gahigi avuga ko uwaba akenera ibisobanuro birambuye kuri iryo teganyagihe n’uburyo ryakoreshwa yakwegera Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda).

Iri teganyagihe rikomeza gukoreshwa ryunganirwa n’irindi risanzwe ritangwa mu gihe cy’ukwezi, iminsi icumi (10), iminsi itanu (5), iminsi itatu (3) ndetse n’iteganyagihe ritangwa buri munsi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
42 ⁄ 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top