
Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witezweho kumara imyaka 10 ukazarangira ushozwemo miliyoni 255 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 260 z’amafaranga y’u Rwanda; uretse kwagura ubuso mu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uyu mushinga witezweho guhindura imibereho y’abaturiye iyo Pariki.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) buratangaza ko umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igiye kwagurwa ku kigero cya 23%, aho igiye kuva ku buso bungana na kilometekare 160 yari ifite uyu munsi ikagera kuri kilometero kare 197.4.
Muri rusange haziyongeraho kilometero kare 37.4 zingana na hegitari 3,740. biteganyijwe ko izo hegitari zizongerwaho izindi hegitari 6,620 z’icyanya cy’ubuhumekero (buffer zone) gitandukanya Pariki n’ubutaka bw’abaturage.
Ni umushinga byitezwe ko uzasiga abaturage basaga 3,400 batujwe mu midugudu y’icyitegererezo itangiza ibidukikije ndetse ari bo n’abandi baturage muri rusange bakazagerwaho n’ibikorwa remezo bizashorwamo akayabo ka miliyari 71 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika).
Uyu mushinga witezweho gutanga akazi ku banyarwanda basaga 17,000 ukazagabanya amakimbirane y’abaturage n’inyamaswa ku kigero kiri hejuru ya 80.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, baravuga ko kwagura iyi Pariki ari igikorwa bakira neza kuko yinjiza amadovize mu gihugu agira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo n’iry’u Rwanda muri Rusange.

Ubuso buzagurirwaho pariki buzafata ingo 3600 zo mu Mirenge ibiri ya Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze, ari na yo yonyine izagurirwamo ubuso bw’iyi Pariki nubwo hari indi Mirenge ikora kuri iyi Pariki yo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera izafatwaho ubuso bw’ubuhumekero bwa Pariki.
Kwagura iyi Pariki bigamije kurushaho kubungabunga ubuzima bw’ingagi zo mu misozi ari na zo zizwi cyane muri iyi Pariki ku rwego mpuzamahanga. Uretse ingagi, iyo Pariki ni urugo rw’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye bitangaza abayisura ndetse bigakomeza gukururira amahanga gusura u Rwanda.
Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko kwagura Pariki y’Ibirunga bituruka ku kuba Ingagi zimaze kuba nyinshi kandi zirimo kwiyongera umunsi ku munsi. Ibi ngo bizatuma zibona ubwinyagamburiro mu gihe zabuburaga zikigira ahandi ibigira ingaruka ku bukerarugendo.
RDB kandi ivuga ko kwagura iyi Pariki bizatuma ubukerarugendo buhakorerwa bwiyongeraho 20%, bikazazamura ubukungu bw’Igihugu.
Umukozi wa RDB mu Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu Mutangana Eugene, avuga ko ku ikubitiro hagiye guherwa kuri hegitari 400 zizimurwamo imiryango 500 kandi ngo izitabwaho ku buryo bukwiye.
Bamwe mu baturage bazimurwa ahagiye kwagurirwa Pariki, bavuga ko iki ari igikorwa cyiza batakwirirwa bashidikanyaho kuko bazi neza akamaro ibafitiye.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubwa RDB, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yamaze impungenge abaturage ko uyu ari umushinga urimo kwigwaho n’inzego zitandukanye z’Igihugu kandi ko uri mu nyungu zabo.


