Min. Shyaka yashimye iterambere rimaze kugera mu Karere ka Gisagara

Inganda zitandukanye zirimo urwa Nyiramugengeri ruzatanga amashanyarazi mu gice kinini cy’igihugu rukaba rwaratanze akazi ku baturage bo mu Karere ka Gisagara, ni bimwe mu bikorwa bigaragaza intambwe y’iterambere aka karere kamaze kugeraho. 

Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu ruzinduko yahakoreye aho yasuye  ibikorwa bitandukanye by’itetambere.

Umubare w’inganda ugenda wiyongera mu Karere ka Gisagara ni kimwe mu bifasha kwihutisha iterambere. Uretse kuba inganda aho zigeze bituma ibikorwaremezo byiyongera, abaturage  bavuga ko  ngo babonye akazi muri izi nganda  bigatuma imibereho y’abo igenda irushaho kuba myiza.

Ku bijyanye n’inganda cyane cyane izitunganya ibikomoka ku rutoki, kimwe mu gihingwa cyera ku bwinshi mu Karere ka Gisagara, abaturage bavuga ko zibafasha  kubona aho bashora umusaruro wabo. Gusa ngo ziracyari nke ku buryo zitabasha kwakira umusaruro wose uboneka muri aka karere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Gisagara nk’akarere kari mu bukene ubu kagenda kazamuka mu iterambere kubera inganda n’ibikorwaremezo bigenda byiyongera. Akaba yashimye by’umwihariko umudugudu w’icyitegererezo wubatse mu Murenge wa Mamba na cyane ko ryo abaturage bawutuyemo begereye n’amasambu yabo.

Nyuma yo gusura inganda zitandukanye n’ibindi bikorwa by’iterambere byo mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Shyaka  yahuriye n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere mu inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Gisagara, aho yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bizamura imibereho myiza  y’abaturage.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top