Amakuru

Rwanda : MINALOC yanyomoje amakuru y’ihindurwa ry’uturere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro amakuru ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uturere tugiye kugabanywa tukagirwa 10 aho kuba 30.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki 07 Kamena 2020, avuga ko uturere twegeranye tuzahurizwa hamwe tukitirirwa kamwe muri two.

Mu butumwa Minaloc yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuguruje ayo makuru ivuga ko ari igihuha ndetse ko nta shingiro afite.

Dore uko amakuru yavugaga ku igabanywa ry’uturere

1. Bugesera, Ngoma na Kirehe, ni Akarere ka Bugesera
2. Rusizi, Nyamasheke na Karongi, ni Akarere ka Rusizi
3. Rubavu, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu ni Akarere ka Rubavu
4. Musanze, Burera na Gakenke, ni Akarere ka Musanze
5. Nyamagabe na Nyaruguru, ni Akarere ka Nyamagabe
6. Huye, Nyanza na Gisagara, ni Akarere ka Huye
7. Muhanga,Ruhango na Kamonyi, ni Akarere ka Muhanga
8. Kayonza, Rwamagana ni Akarere ka Kayonza
9. Nyagatare na Gatsibo ni Akarere ka Nyagatare
10. Gicumbi na Rulindo ni Akarere ka Gicumbi
11. Umujyi wa Kigali ni : Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro bizaba Kigali city

U Rwanda rugizwe n’Intara enye (4) n’Umujyi wa Kigali, Uturere mirongo itatu(30) n’Imirenge Magana ane na cumi n’itandatu(416).

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top