Amakuru

MINECOFIN yavuze ko imisoro izagabanukaho miliyari 147.6

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku rwego rw’abikorera zizahungabanya igipimo cy’imisoro ikusanywa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka w’ingengo y’imari itaha ya 2020-2021.

Mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari izatangira gukoreshwa mu kwezi kwa karindwi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari biteganyijwe ko hazakoreswa miliyali 3245.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko kuba ubucuruzi bwinshi bwarahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 ikusanywa ry’imisoro rizagirwaho ingaruka ku buryo izagabanuka ikava kuri miliyali 1569 yarateganyijwe gukusanywa mu ingengo y’imari ivuguruye ya 2019/2020 ikagera kuri miliyali 1421.4, bivuze ko hazagabanukaho miliyali 147.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga akusanywa adashingiye ku misoro na yo ngo azagabanukaho akava kuri miliyali 232.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2019-2020 hakazakusanywa gusa miliyali 184.3 z’amafaranga y’u Rwanda bivuga ko hazagabanukaho miliyali 48.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ngengo y’imari ya miliyari  3245.7 iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka w’imari utaha wa 2020-2021 ni nini ugereranije na miliyali 3017.1 yari mu ngengo y’imari irangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020. Bivuga ko hiyongereyeho miliyali 228.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyirebeye mu byiciro ishorwamo, iyi ngengo y’imari ya Leta ingana na miliyali 3245.7 z’amafaranga y’u Rwanda, Leta iteganya gukoresha mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2020-2021, usanga ingengo rusange izashorwamo miliyali 1,582.8 RwF mu gihe ingengo y’imari y’iterambere izatwara miliyari 1,298.5 RwF na ho ishoramari rya Leta mu mishinga itandukanye ryagenewe miliyali 306.5 RwF.

Iyo urebye iyi ngengo y’imari ushingiye ku byiciro by’aho ayo mafaranga azaturuka ugasanga muri miliyali 3,245.7 Rwf zikubiye muri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari harimo miliyari 1,605.7 zizaturuka mu mafaranga azakusanywa imbere mu gihugu yaba ashingiye ku misoro n’atayishingiyeho, hakaba inguzanyo zo hanze zingana na miliyali  783.4  Rwf na ho inkunga zikazangana na miliyali 492.5 RWF.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top