Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene arasaba imikoranire hagati y’abayobozi n’ abayoborwa mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imyigire n’imyigishirize mu mashuri.
Ibi yabivuze ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri uhurije hamwe Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.
Muri uyu mwiherero abayobozi bararebera hamwe ishyirwa mu bikorwa byaza gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi mu Rwanda hanarebwa imishinga itandukanye ibarizwa mu bigo bishamikiye kuri MINEDUC hagasesengurwa imbogamizi zikigaragara.
Abahagarariye ibigo bishamikiye kuri MINEDUC baragaragaza zimwe mu mbogamizi bagihuranazo mu rwego rwoguteza imbere uburezi bagasanga uyu mwiherero ugiye kubafasha gusesengura ikibazo ku kindi buri wese areba uruharerwe rwo kugira icyo ahindura.
Muri uyu mwiherero w’aba bayobozi hitezwemo imbaraga zo gufata ibyemezo ku bibazo n’inzitizi zikigaragara mu rwego rwo kwihutisha iy’imishinga.
Uyu mwiherero w’iminsi ibiri uhurije hamwe abayobozi bakuru ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi watangiye kuri uyu wa gatanu ukazasoza kuri uyu wa gatandatu ahazafatwa imyanzuro inyuranye.
