MINEDUC yasabye inzego z’uburezi gukurikirana imyigire y’abanyeshuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba inzego z’uburezi gukurikirana imyigire y’abanyeshuri, ikaba isaba ababyeyi bahagarariye abandi mu mashuri kuba hafi no kumenya uko abana biga mu rwego rwo kuzamura ikigero k’imitsindire.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Munyakazi Isaac, mu nama yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali n’ababyeyi bahagarariye abandi mu mashuri.

Ati “Iyo ishuri rimaze imyaka itatu, ine, itanu abana batsindwa abantu bakabyakira gutyo bakabyemera, buriya si ishuri ritsindwa, ni bimwe mwabonye abana bagera mu mwaka wa 6 batazi kwandika izina rye, kandi ugasanga umuyobozi amaze muri iryo shuri imyaka 6, afite abarezi bahembwa, afite ibitabo ahabwa na REB, ariko umwana wiga muri icyo kigo umusaruro ukaba uw’uko ikigo yigamo gihora mu myaka itandatu ishize gihora kiri mu bigo bya nyuma mu Rwanda.”

Aha yasabye abayobozi b’amashuri kuva mu biro byabo bakajya kugenzura mu mashuri niba abana barimo kwiga, niba abarimu barimo kwigisha, no kureba niba abarimu bategura amasomo.

Yagiriye inama abayobozi b’amashuri kujya basura nibura abarimu babiri ku munsi, nyuma y’ibyumweru bibiri ngo yaba amenye uko abarimu bigisha, mu byumweru bibiri umuyobozi yaba amaze gusura abarimu be bose, andi masaha akaba ayo gukora imirimo yo mu biro.

Ati “Gusura abarimu babiri ku munsi, ukwezi kwarangira umwarimu wese uzi ikibazo afite, waba usuye umwarimu kabiri, ubwa mbere kumugira inama, ubwa kabiri kureba ko yikosoye, ibyo bibananiza iki?”

Dr. Munyakazi yanasabye abashinzwe uburezi ku rwego rw’imirenge, kugenzura ko buri muyobozi w’ishuri afite ingengabihe igaragaza uko asura abarimu ayobora.

Yasabye kandi abayobozi b’uburezi mu turere gukurikirana ko buri muyobozi w’ishuri afite ingengabihe yo gukurikirana uko abarezi bigisha akamenya buri mwarimu uko yigisha, n’uburyo yigisha, niba ananigisha yateguye.

Ati “Nta yandi mabwiriza tuzabandikira abibasaba, mbibabwiriye hano kandi nsabye abashinzwe kubikurikirana kumenya niba bikorwa, nimutabikora bizamenyekana kuko hari n’ishami rishinzwe igenzura muri Minisiteri y’Uburezi.”

Dr. Munyakazi avuga ko nihabaho ubufatanye bw’inzego zose zirebwa n’uburezi ndetse n’ababyeyi bakagenzura uko abana babo biga, ibibazo by’imitsindire mu mashuri bizagabanuka, bityo abanyeshuri bagatsinda neza kandi bakazamuka mu ntera babikwiye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top