Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yongeye kugaruka ku mumaro wo kugaburira abana ifunguro ririho amata, asaba ko amashuri agabura akawunga gusa nta mata kuzibukira.
Yabivuze ubwo yasuraga irerero rya Nemba ya mbere, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, aho yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kuboneka kw’iryo funguro.
Yatangiye avuga ko “iyi gahunda yo guha abana amata mu mashuri igamije kuzamura ireme ry’uburezi umwana gakura afite imbaraga kandi afite ubuzima bwiza mu gikuriro ndetse no mu bwenge.”
Yasobanuye ko ari “gahunda Leta yashyizemo ingufu ku buryo ishoramo amafaranga menshi kandi intego ni uko iza nanone ishimangira imirire myiza ikuraho igwingwingira kuko umwana wagwingiye ni yo ageze mu ishuri ntabwo yiga neza ngo azafate ibyo ahabwa na mwarimu.”
Minisitiri w’Uburezi yakomeje agira ati, “Kugira ngo iyi gahunda ikomeze igire ingufu ndasaba ko buri mubyeyi agira uruhare mu kubonera umwana amata haba ku ishuri, ndetse no mu muryango ku buryo kuri buri funguro umana abina nibura ½ cya litiro kugira ngo akomeze kumerrewa neza ni gukura neza”.
Minisitiri Mutimura akomeza avuga ko bidakwiye ko abana mu mashuri yisumbuye na bo bakomeza kujya barya agahunga gusa nta mata .
Yagize ati: “Ntabwo gahunda y’amata ireba irerero gusa, kuko buri mwana wese akwiye kunywa amata, bayobozi b’ibigo by’amashuri na mwe nimureke kugaburira abana agahunga gusa, ahubwo mubahe amata kuko abamo za karisiyumu, kandi mugure amata na mwe mwumva ko ahendutse kandi afite ubuziranenge, kandi byagaragayeko kunywa amata ku ishuri ari kimwe mu bituma abana bakunda ishuri”.
Bamwe mu babyeyi barerera mu bigo mbonezamikurire bo muri Gakenke nk’aha muri Nemba , bavuga ko ibigo mbonezamikurire byaje bikenewe, maze na bo ngo bakaba bishimira ko uruhare basabwa rwose kugira ngo imigendekere myiza y’ibi bigo igerweho bagiramo uruhare.
Mukamabano Isabelle ni umwe mu barerera ku irerero rya Nemba ya ya Mbere , yagize ati: “Irerero ni gahunda yaje hano yunganira ibigo mboneza mikurire, kuko ni uburyo bwo kudutoza kunoza indyo, mu gihe twakoraga ingendo tujyana abana bacu ku bigo nderabuzima dukubise amaguru kugira ngo twigishwe gutegura indyo, rimwe na rimwe tukajyayo ari uko abana barwaye bwaki, kuri ubu rero amarerero yatumye tubasha kwita ku bana bacu tubategurura indyo nziza kuko ni ho tubyigira kandi mu midugudu yacu. Kuba rero minisiteri itwibutsa ko dukwiye kugira uruhare mu kongera ingufu mu guha abana amata ku ishuri ndetse numva buri wese akurikije amikoro ye agatanga umusanzu, twakongera ya minsi 2, abana bahabwa amata ku ishuri ikaba 4, kandi tuzabyigahi na komite yacu irerera kuri iri rerero rya Nemba ya mbere”.
