Igenzura ry’imyigishirize mu mashuri ririmo gukorwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ryateye abarimu bo ku bigo bimwe na bimwe gutirana ibidanago.
Nk’uko abari muri iri genzura babigaragarije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, tariki ya 31 Mutarama, ngo kuba abarimu baba bazi igihe bazagenzurirwa, byagiye bituma abadafite ibidanago ari byo nyamunsi cyangwa se ‘journal/class diary’, na gahunda z’imyigishirize (répartition des matières/ scheme of work), babitira ku bigo baturanye.
Ibi byatumye hari abagiye bafata ibyo batiye ahandi, bagahinduriramo amazina yabo, rimwe na rimwe binahabanye cyane n’ibyo bo bigisha.
Hari n’ikigo basanze umuyobozi yarasinyiye umwarimu ko gahunda y’imyigishirize ye imeze neza, atabanje kwitegereza ngo ayirebe neza, nyamara na yo yari intirano.
Minisitiri Munyakazi yagize ati “Niba mwalimu atira ibidanago, no kwigisha ntiyigisha, kandi n’abana ntacyo babona.”
Ibi byabaye mu gihe nyamara mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira, Minisitiri Munyakazi yari yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo, bakemeranywa ko bagiye gukorana n’abarimu ku buryo amashuri azatangira gahunda zo kwigishirizaho baramaze kuzirangiza.
Abayobozi b’ibigo bene aya makosa yagaragayemo basabye imbabazi ku bw’uburangare, banavuga ko bagiye kwisubiraho, maze Minisitiri Munyakazi ababwira ko ku wa mbere bazasubirayo kugenzura ko bikosoye koko.
Mu bindi iri genzura ryatangiye ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama ryamaze kubona, harimo kuba hari abarimu batinya kuvuga icyongereza bakacyigisha mu Kinyarwanda, kuba hari aho usanga abana basiba cyane, no kuba ibikoresho by’umuziki ibigo byahawe hari ababibitse.
Hari n’ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Simbi (GS Simbi) basanze bataratangira kugaburira abanyeshuri kuva amasomo yatangira. Icyakora ngo kuko bari bazi ko bari busurwe batetse imboga, bashyira n’amazi ku ziko nk’aho bategereje akawunga ko kuza guteka kandi nta gahari.
Umuyobozi w’iri shuri yabajijwe impamvu, avuga ko uwagombaga kubazanira ibiryo yari yaratinze.
Uyu muyobozi yagawe kubeshya no kutagaragaza ikibazo afite kugira ngo afashwe kugikemura, maze Minisitiri Munyakazi asaba ubuyobozi bw’Akarere kugira icyo bukora hakurikijwe imyitwarire y’uyu muyobozi.
