Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratanga za ko hari amashuri agenda yisubiraho mu kuzamura ireme ry’uburezi n’akomeje kugenda biguru ntege nyuma y’ubukangura mbaga bukorwa.
Bitangajwe nyuma y’iminsi ibiri hatangiye icyiciro cya gatanu cy’ubukangura mbaga ku ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.
Intumwa ya Minisiteri y’Uburezi Paul Mukunzi, mu igenzura mu Karere ka Muhanga igaragaza ko hari ibigo byagiye byisubiraho nyuma yo kugirwa inama mu byiciro byabanje, ibindi bikagenda biguru ntege.
Nyuma yo kongerakugirwa inama ngo birashoboka ko imwe mu myanzuro izafatitwa ibyo bigo harimo no kuba byahagarikwa nk’uko na mbere byagenze.
Yabitangaje nyuma yo gusura ibigo bya ESN Nyakabanda, Ecole Technique Gitumba na Gisura biri mu Mirenge y’icyaro mu Karere ka Muhanga.
Agira ati, “hari ibigo tuzasura bwa mbere ku buryo utavuga ngo hari impinduka runaka, arko hari nk’ibyo dusuye bwa kabiri, byisubiyeho nka Saint-Andre, ubushizwe twasanze ibintu byarazambye ariko twasanze barisubiyeho ku buryo bugaragara byadushimishije”.
“Hari n’ibindi bigo twagiriye inama mu bukangura mbaga bushoze, ariko twasubirayo tugasanga ibintu byakomeje uko twabisize, ntabwo rera twakomeza kubiwira umuntu utumva birashoboka ko hashobora gufatwa indi myanzuro irimo no kuba bifungiwe nk’uko ubushize byakozwe”.

Bimwe mu bishingirwaho muri uru bukangura mbaga ni ugusuzuma imibereho rusange y’abanyeshuri, n’imitegurirwe y’amasomo hashingiwe ku mfashanyigisho nshyashya.
Ku icyo cya nyuma Mukunzi avuga ko hari aho usanga ibigo by’amashuri bitarabishyira mu bikorwa ahandi bigakorwa ariko atari buri gihe.
Impamvu abarimu bagaragariza MINEDUC harimo akazi kenshi gatuma batabona umwanya wo gutegura amasomo, cyakora ibyo ngo ntibikwiye kuba urwitwazo mu gihe byagaragaye ko umwarimu asanzwe ari kwigisha ibyo atateguye.
Agira ati, “Hari ibice bibiri,aho usanga barabikoze ariko bagategura gake atari buri gihe,n’aho usanga bidakorwa kandi bikagaragara ko ari ubushake buke cyangwa gushyiramo integer nkeya”.
“Twabagiriye inama ko akazi k’uburezi gasaba ubwitange, si uwo guca ku ruhande ngo uvuge ko uzaba ubikosora,twabakanguriye gushyiramo ubushake aho twagiye tunyura hose twasuye”.
Nubwo hari ibyo abarezi bashinjwa ariko ngo aho ubuyobozi bw’igigo bukora neza hagenda hagaragara impinduka.
Ikinyamakuru cya KigaliToday ari nacyo dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko kubijyanye n’ibyifuzo abarimu bagaragarije MINEDUC , harimo inyubako zishaje zitajyanye n’uburezi bugezweho, ibikoresho bike birimo n’ibitabo byo gusoma, hamwe n’ibindi bizagenda bigaragazwa ngo hakazakorwa ubuvugizi.
Ubukangura mbaga bw’iminsi 10 burarangira mu Karere ka uhanga hasuwe ibigo by’amashuri 30, naho kurwego rw’igihugu hakasurwa ibigo 900.
