Abayobozi b’inganga z’ubuvuzi mu Rwanda baravuga ko kuba Leta yafashe umwanzuro wo kwimurira muri Minisiteri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, zari zifitwe na Minisiteri y’Uburezi ari igisubizo kuri gahunda yo gutegura neza abakora umwuga w’ubuvuzi.
Aba bayobozi b’inganga z’ubuvuzi bavuga ko kuba amasomo yigishwaga abitegura kwinjira mu mwuga w’ubuvuzi yashingiraga ku mfashanyigisho itegurwa na Minisiteri y’Uburezi badafatanyije n’amavuriro byari imbogamizi kuko byatumaga bamwe mu banyeshuri batabona amahirwe yo kwimenyereza mu bitaro n’ibigo nderabuzima bicungwa na minisiteri y’ubuzima , ndetse bakabura n’ababakurikirana, kuko ngo nta ngengo y’imari yabaga yaragenewe iki gikorwa.
Ibi ngo byanatumaga hataboneka n’umubare uhagije w’abize ubuvuzi kuko Minisiteri y’Ubuzima yategerezaga abo ihawe na Minisiteri y’Uburezi barangije kwiga muri kaminuza.
Perezida w’urugaga rw’Ababyaza n’abaforomo, Gatembagara André yagize ati “Muri Minisiteri y’Uburezi wabonaga bimeze nk’ubucuruzi, ntibumve neza ko ari abantu dukeneye mu gihugu baje gukemura ikibazo gihari Minisiteri y’Ubuzima ni yo izaba ibifite mu nshingano, izi ngo dukeneye abaforomo n’ababyaza bangana gutya, dukeneye ko biga imyaka ingana gutya. Byanze bikunze n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga yo kwiga kizakemuka. Umwuga wacu ni ibintu wiga mu ishuri ariko ukavayo ukajya mu bitaro cyangwa mu bigo nderabuzima gukora pratique,ugasanga gukora coordination, ugasanga ibitaro na Minisiteri yUubuzima bisa nkaho bitabareba bikiharirwa na Minisiteri y’Uburezi.”
Umuyobozi w’urugaga rw’inzobere mu miti, Dr Innocent Hahirwa, we asanga iyi gahunda izatuma ireme ry’abakora mu buvuzi ryoyongera
Ati “Nk’abanyeshuri biga iby’ubuzima bajya muri labo,bagakenera ibikoresho bifashisha ibyo byose bizajya biteganywa,minisiteri iteganye n’ibitaro bateganye ko mu bikoresho bagomba kugura harimo ibyo abarwayi bazakenera ariko harimo n’ibikoresho abanyeshuri bimenyereza umwuga bazifashisha.harimo n’ibindi nka management y’abakozi,abaganga n’abandi bakozi bo muri nayo mavuriro batumva gahunda yo kwigisha ibyo bizoroha.”
Kwihutisha isesengura ry’uburyo bwo kwimurira muri Minisiteri y’ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi zari zisanzwe ziri muri Minisiteri y’uburezi, ni umwe mu myanzuro y’umwiherero wa17 w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko uyu mwanzuro uje ari igusubizo kuko bizafasha iyi minisiteri kuzuzanya na Minisiteri y’ubuzima gutegura abajya mu mwuga w’ubuvuzi bafite ubushobozi.
Ati “Niba ari abarimu bigishaga abo banyeshuri bazakomeza babigishe,ahubwo hiyongereho abandi barimu b’abaganga,babarizwaga muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abigishaga abo bana babe benshi n’ibitaro byigishaga abo bana bibe byinshi ni igikorwa tuzafatanya n’inzego za leta kugira ngo tugishyire mu bikorwa kugira ngo imyigishirize y’abaganga inoge nk’uko tubyifuza.”
Binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi yateguraga imfashanyigisho zigenewe abiga amasomo y’ubuvuzi. Abarangizaga kwiga amasomo ya kaminuza bagakora ibizamini bitegurwa n’inganga z’ubuvuzi bagahabwa icyemezo cyigaragaza ko batsinze neza bakemererwa gukora umwuga w’ubuvuzi mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro.
