MINISANTE yahawe imbangukiragutabara zo kwihutana uwakekwaho Ebola

Minisiteri y’Ubuzima yashyikirijwe imbangukiragutabara eshatu zigiye gufasha kugeza kwa muganga uwaketsweho ibimenyetso bya Ebola kugira ngo akorerwe ubutabazi bwihuse.

Ni imbangukiragutabara eshatu zatanzwe na Guverinoma y’u Bubiligi binyuze mu kigo mpuzamahanga k’iterambere ryayo “Enabel”, gisanzwe gifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye mu rwego rw’ubuzima, kizishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima ku kicaro cyayo mu Karere ka Kicukiro ejo hashize tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe Ubutabazi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Dushime Theophile, washyikirijwe imfunguzo z’izo mbangukiragutabara, yavuze ko izo mbangukiragutabara bazishimiye, zije mu gikorwa cyo gukumira Ebola.

Ati “Nk’uko mubizi Minisiteri y’Ubuzima  n’abafatanyabikorwa tumaze iminsi mu bikorwa byo gukumira  icyorezo cya Ebola; mwagiye mubibona hirya no hino  inyubako cyangwa amahugurwa n’ibindi bikorwa, harimo n’ibikoresho rero ku buryo turamutse tugize umuntu duketseho ikibazo cya Ebola twabona uburyo tumutwara kugeza igihe tumenyeye ibizamini bikemeza ngo afite iyo ndwara cyangwa ntayo afite”.

Yakomeje avuga ko izo mbangukiragutabara zigiye gushyirwa ahantu zishobora gukora akazi zizaniwe byihuse, ati “Ni ukuvuga ngo zishobora kuba i Kigali cyangwa mu turere nk’uko gahunda dufite yo kurwanya icyorezo tutayikorera kuri Minisiteri gusa”.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kandi kwakira izindi mbangukiragutabara ebyiri zatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM, zikaba zibaye eshanu ziri muri gahunda zo kurwanya ebola nazo ziyongera ku zindi zikorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu mu gutabara.

Dr. Dushime yavuze ko bafite gahunda yitwa Ubuzima Burambye aho bashyira imbaraga mu gufasha gahunda z’ubuzima z’igihugu.

Umuyobozi wungirije muri icyo kigo cy’ubutwererane, Swelens Jean Michel, yagize ati “Igihe Ebola yatangiraga kugaragara habayeho gusabwa no kureba icyo twakora mu gufasha mu gukumira Ebola igeze hafi y’umupaka w’u Rwanda. Nta ngengo y’imari mu by’ukuri twari tubifitiye ariko twagerageje kwishakamo ibihumbi 200 by’Amayero (asaga miriyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda), yo gufasha mu kugura izo mbangukiragutabara”.

Izo mbangukiragutabara zirimo ibikoresho byose by’ibanze mu gutanga ubutabazi ku wagaragayeho icyorezo cya Ebola.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top