MINISANTE yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya i Goma

Mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba n’abandi bayobozi bari bamuherekeje, basuye imipaka ibiri yo mu Karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho barebye uko bapima ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola.

Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ya DRC ivuze ko hari umuntu wagaragaweho ibimenyetso by’iki cyorezo kigaragariye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’Umujyi wa Rubavu mu Rwanda.

Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya mu Mujyi wa Goma, nyuma ya ho hagaragaye umuntu urwaye Ebola, akemeza ko u Rwanda rutari bufunge umupaka ,uhubwo ko n’abambutse bakajyayo bagomba kwitwararika banoza isuku cyane cyane bakaraba intoki kugira ngo birinde.

[custom-related-posts title=”inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Ibi bije nyuma y’aho muri Kamena uyu mwaka, ubwo Leta ya Uganda yatangazaga ko iki cyorezo cyageze ku butaka bwacyo, MINISANTE abaturage kwirinda gukora ingendo ahagaragaye Ebola, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe  amazi meza n’ isabune no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.

U Rwanda rumaze igihe rwarashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda no kurwanya Ebola, ibintu bigaragaza ikizere gikomeye ko igihugu cyiteguye guhashya iyi ndwara iramutse igeze mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top