Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko kuri uyu wa 28 Werurwe mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi 6 ba Koronavirusi, bivuze ko umubare w’abarwaye iyi virusi mu Rwanda kuri ubu ari 60.
Abo barwayi bashya barimo bane baje baturutse i Dubai, umwe waje aturutse muri Amerika n’undi umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Koronavirusi mu Rwanda.
Koronavirusi yahereye mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019, isakara ku Isi hose, kuri ubu ikaba imaze guhitana abantu 30,299 muri 650,926 yagaragayeho., mu gihe abavuwe bagakira ari 139,555.
Igihugu cyapfushije benshi uyu munsi ni u Butaliyani bwapfushije 889 hagakurikiraho Espagne yapfushije 674, muri rusange Koronavirusi ikaba yishe abantu 2,957 uyu munsi.
Mu kugira abarwayi benshi ba Koronavirusi, u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bukurikiwe na Kenya imaze kugaragaramo abarwayi 36 barimo barindwi bagaragaye uyu munsi, muri Kenya hakaba hari n’uwakize ndetse n’uwapfuye mu minsi ishize; Uganda ifite abarwayi 23 na Tanzania yagize abarwayi 13 barimo umwe wavuwe agakira.
Ni mu gihe u Burundi buvuga ko nta murwayi n’umwe bufite nubwo Tanzania iherutse kuvuga ko ifite umurwayi umwe waje muri Tanzania avuye mu Burundi.
