Minisitiri Busingye yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge

Abaturage barasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikomeje kwica ubuzima bw’abatari bake. Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi ahatashwe inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu Murenge wa Mutete, hatahwa kandi sitasiyo 2 za polisi imwe yo mu Murenge wa Kaniga na sitasiyo ya Polisi ya Cyumba iri i Manyagiro.

Bamwe mu baturage basanga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurangiye hari ibikorwa bitanze umusaruro bigezweho cyane mu guhashya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Dan Munyuza akaba yasabye  abaturage by’umwihariko batuye mu mirenge ihana imbibi n’imipaka guhindura imyumvire mu gukorana na polisi batanga amakuru ku bikorwa bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yashimye ibikorwa polisi yakoze mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.Yashimangiye kandi ko kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ishingano za buri wese.

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi hubatswe inzu 30 z’abatishoboye, abaturage ibihumbi 3 baracanirwa, hatangwa mitueli ibihumbi 3, hubakwa ibiro by’imidugudu 6, abapolisi basaga 1000 batanga amaraso azafasha abarwayi baba bayakeneye.

Ibi bikiyongeraho ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa,kurengera ibidukikije no kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi kandi abaturage bashishikarijwe kwita ku isuku no kwirinda kuramukanya mu rwego rwo kwirinda ko indwara ya Ebola yabageramo.

Inkuru tuyikesha : RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top