Amakuru

Minisitiri Gatabazi JMV yashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubwakwa ibiro by’Akarere ka Burera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatanu, yashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibiro bishya by’Akarere ka Burera, mu Murenge wa Rusarabuye, mu Kagali ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku, kuko aho Akarere kakoreraga hashaje hamaze imyaka isaga 30 ndese hari na hato bikabangamira serivise yahabwaga abaturage.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kuzifashisha ibyo biro bishya bagaha abaturage serivise nziza inoze.

Ati “Icyo bivuze ni imiyoborere myiza, bigasobanura guha abaturage serivisi nziza, ni iterambere kuko ni inyubako igezweho kuko aho bakoreraga hari hato kandi hashaje kuko hubatswe kera.”

Gatabazi kandi yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerezwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu.

Yagize ati: “Mumfashe gushimira Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku bikorwa remezo mwagejejweho. Mubibyaze umusaruro mwiteze imbere, mubirinde; kandi mubifate neza.”

Abaturage bo mu Karere ka Burera bishimiye iyi nyubako, cyane ko bahabonye akazi bavuga ko ari iterambere.

Niyonsaba Ezechiel yagize ati “Ubusanzwe inzira yo kugera ku Karere yari igoranye cyane, ubu twahabonye akazi ndetse n’abana bacu bagiye kujya bakora ibikorwa bibateza imbere, turashima Leta yacu ko ikomeje kutuzirikana ikaduteza imbere.”

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa ibyo biro bishya by’Akarere ka Burera yanasuye ibikorwa remezo byegerejwe abaturage,  by’umwihariko mu Mirenge ikora ku mipaka y’Akarere, mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye. Ibyo bikorwa birimo amashuri, Ibigo nderabuzima n’ibikorwa by’amashanyarazi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kubaka ibiro bishya by’aka karere, bizatuma abaturage barushaho kuhabwa serivisi inoze, ndetse ko gahunda yo kuvugurura inyubako Uturere dukoreramo izakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba ifite amagorofa ane, izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu, bikaba biteganyijwe ko izubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ahubakwa Ibiro bishya by’Akarere ka Burera mu Kagari ka Kabona byitegeye ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’Igishanga cy’Urugezi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 6 =


To Top