Amakuru

Minisitiri Gatabazi yasabye Abajyanama guhindura imitekerereze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yahaye Abajyanama ikiganiro kijyane n’inshingano, imikorere n’imikoranire byafasha mu kuzuza inshingano zabo, abasaba guhindura imitekerereze.

Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yahaga ikiganiro Abajyanama bari mu mahugurwa i Gishari

Yagize ati: “Umujyanama watowe, wahawe inshingano, aba asabwa kwimura imitekerereze akava kuri “ba” akagera kuri “twe”. Akwiye kuba atakivuga ibyo abandi batakoze, ahubwo akavuga ngo ibyo tutakoze!”.

Yabibukije ko burya mu nshingano, umuntu ayoborwa mbere na mbere na bwa bushake bwatumye yiyamamaza.

Ati: “Mwagiriwe icyizere. Mukwiye kwishimira ko mwatowe, ariko ikiruta ibindi mukishimira ko muhawe amahirwe yo guha serivise nziza Abanyarwanda muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Kagame.”

Yongeyeho ati: “Kugira ngo impinduka abaturage babategerejeho izagerweho rero, birabasaba ko mu cyumweru cya mbere cy’akazi mutegura neza inyigo y’aho mushaka kuvana abaturage n’aho mushaka kubageza.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko siporo ari ingenzi ku buzima ikaba igomba no kuba mu mihigo y’Akarere, akaba ari nayo mpamvu Abajyanama bari muri ayo mahugurwa babyukira muri siporo.

Minisitiri Gatabazi yibukije Abajyanama ko siporo ari ingenzi mu buzima (Foto MINALOC)

Ati: “Twemeranyijwe ko siporo igomba kuba mu mihigo y’Uturere kandi gukurikirana no gushaka abana bafite impano no kuziteza imbere bikaba ihame ndakuka. Mugomba gufasha Inzego z’ibanze kugera ku ntego zihaye yo kugira nibura ikibuga cy’umukino muri buri Kagari.”

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku mutekano abwira Abajyanama ko ibikorwa byo kuwubungabunga bigomba kuza imbere.

Ati: “Mu nshingano zose dukora, ikintu cya mbere ni umutekano kandi bivuze ko n’ibikorwa byo kuwubungabunga bigomba kuza mbere. Ntushobora kuwugeraho wenyine, ahubwo ugomba gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kuko na bo baba bafite amakuru.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =


To Top