Minisitiri Gen. Nyamvumba asanga ikoranabuhanga ryakemura byinshi muri polisi

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jenerali Patrick Nyamvumba arahamagarira Polisi y’Igihugu kwitabira ikoranabuhanga mu kugabanya icyuho mu mikorere giterwa n’umubare muto w’abakozi ndetse n’ibikoresho.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Nkuru ya Polisi isoza umwaka wa 2019 yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Inama nkuru ya polisi yitabirwa n’abofisiye baturutse mu nzego zose z’uru rwego mu bice byose by’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, DCG Dan Munyuza, yagaragaje ko mu byakozwe muri uyu mwaka harimo gukurikirana abakoze ibyaha binyuranye bakanashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ati “Hagaragaye cases zirimo gukubita no gukomeretsa zingana n’ibihumbi 9 birenga, ubujura 9,108, ibiyobyabwenge 3,839, no gusambanya abana 2,656.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kandi agaragaza ko umubare w’impanuka zo mu muhanda wiyongereye uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize kuko wavuye ku mpanuka 522 icyo gihe ukagera kuri 622 aho inyinshi zabaye mu mezi 8 abanza kuko hahise hakazwa ingamba zikumira abatwara ibinyabiziga basinze.

Mu mbogamizi polisi igaragaza harimo n’umubare w’abapolisi ukiri muto, aho Minisitiri w’ Umutekano mu Gihugu, Jenerali Patrick Nyamvumba yabasabye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko hari ibyo ryakemura.

Ati  “Ndakeka dukwiye no gutangira gutekereza cyane ku kintu cyo gukoresha ikoranabuhanga, ariko ibyo ntibisimbura umubare w’abapolisi. Ni ukubikoresha byombi aho bikwiye kugira ngo ahari akazi dusanga gakorwa n’ abantu benshi kandi wenda abantu bakoresheje ikoranabuhanga rishobora kugabanya umubare w’abakoraga akazi runaka”

Mu zindi mbogamizi Polisi y’Igihugu ivuga ko igihura na zo ni bamwe mu bapolisi bagaragaraho imyitwarire idahwitse harimo na ruswa.

Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera ashimangira ko abagaragaweho n’iyi myitwarire batazihanganirwa.

Ati “Umupolisi wese ufatiwe muri ruswa arirukanwa, nta mahirwe afite yo kongera ngo akorere Polisi y’Igihugu. Icya kabiri ni uko n’ ibyaha bindi bisuzumwa nkuko mwabyumvise, tukaba tugiye gusuzuma abantu bakoze ibyo byaha bitandukanye kugira ngo bafatirwe ingamba. Iyi niyo nama nkuru ya Polisi ishobora kwirukana umuntu muri Polisi.”

Iyi nama Nkuru ya Polisi yanasuzumye gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha wa 2020. Mu bizibandwaho harimo kongera umubare w’abapolisi, amahugurwa ku basanzwe muri uyu mwuga, kurushaho kurwanya ibyaha bitandukanye hanakazwa umutekano muri rusange, kunoza imitangire ya serivisi ndetse no kurwanya imyitwarire mibi mu bapolisi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top