Ikoranabuhanga

Minisitiri Habyarimana asanga nta muntu udakwiye gukoresha ikoranabuhanga hahererekanywa amafaranga

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Beata yavuze ko nta muntu wari ukwiye kwirengagiza gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu hari bamwe mu baturage badohotse ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, gusa hari bamwe mu bacuruzi bo basanga iterambere ry’udakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana muri iki gihe ridashoboka.

Uwitwa Niyonshaka Emmanuel utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘’Ni ibintu maze kumva cyane kuko inshuro nyinshi nishyurwa kuri telephone, ibyo nkora mbikorera kuri telephone bitewe n’iki gihe turimo, turi mu bihe byo kudahanahana amafaranga bitewe n’iki cyorezo cya covid-19.’’

N’ubwo hari abazi akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid19, hari abagihererekanya amafaranga mu ntoki, ibintu bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo.

Inzego zishinzwe ubuzima ndetse n’ubucuruzi, zivuga ko uku kudohoka mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid19 biteye impungenge.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata avuga ko nta muntu wari ukwiye kwirengagiza gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Ati ‘’Mu ngamba za guverimona twakoze ibishoboka kugirango umuntu ugiye kwishyura imbere y’umucuruzi uwo mucuruzi areke guca amafaranga yihariye uwishyura, kimwe n’abantu bashaka kwishyurana bakoresheje mobile money  nabo nta mafaranga yandi bacibwa y’ikirenga. Ibyo rero kuba twarabishyizeho tukanashishikariza abantu ni uko ari ikintu gishobora kudufasha kudahana hana amafaranga, hari uburyo bw’amakarita nabwo buhari ku basanzwe bafite konte muri banki ariko tugashishikariza abantu cyane cyane bo ku masoko, abo ku maduka izi telefone dufite na momo pay ni ibintu bashobora gukoresha mu buryo bworoshye.’’

Imibare y’abandura icyorezo cya covid-19 iriyongera umunsi ku munsi, gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga ni kimwe mu bishobora kugabanya umuvuduko w’iki cyorezo kuko umuntu ufashe amafaranga ariho covid-19 ayajyana mu rugo abagize umuryango nabo bakayakoresha umuryango wose ukaba ushobora kwanduzwa muri ubwo buryo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 3 =


To Top