Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko nta gikuba cyacitse kuba hari abayobozi mu turere dutandukanye bari kwegura cyangwa bakeguzwa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko biterwa n’imikorere itari myiza yaranze abo bayobozi no kutageza ku baturage ibyo babemereye.
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020, ukaba n’umwaka uganisha u Rwanda hafi muri 1/2 cy’ Icyerekezo cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) izageza mu 2024.
Yavuze kandi ko nta gihe cyo gutakaza, ko buri karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.
Yunzemo ati « Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu.»
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru z’ukwegura cyangwa ukweguzwa kw’abayobozi mu turere dutandukanye yatangiye gusakara. Abeguye bakaba ari abo mu turere twa Karongi, Ngororero, Musanze, Burera, Muhanga ndetse na Gisagara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo byamenyekanye ko ba visi meya bombi b’akarere ka Rubavu na bo banditse basaba kwegura. Ni ukuvuga ushinzwe iterambera ry’ubukungu, Murenzi Janvier n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace. Heguye kandi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange by’akarere, Kalisa Roger.
Mu Karere ka Rutsiro na ho Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Hermans Butasi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nama Njyanama y’akarere.
Inkuru dukesha RBA
