Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase arasaba Akarere ka Ngororero gukemura ikibazo cy’abana barenga 1800 bataye ishuri ko barisubizwamo.
Ni ikibazo yagaragaje ko gifite ingaruka ku iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.
Iki kibazo cy’abana bata ishuri mu Karere ka Ngororero cyafashe umwanya munini mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva mu midugudu,utugali n’imirenge harebwa icyakorwa kugira ngo abana bagera ku 1851 basubizwe mu ishuri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo buri mwana wese yige, bityo atiyumvisha impamvu aka karere gafite umubare w’abana bangana gutyo bataye ishuri.
Akaba asaba abayobozi gukemura icyo kibazo kuko kubyirengagiza kwaba ari ugusubiza inyuma iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yijeje ko mu gihe kitarenze ukwezi icyo kibazo kiba cyakemutse.
Ku bijyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu miryango, na bo biyemeje kuvanaho inzitizi zibangamira abana babo bikabaviramo guta ishuri.
Abatuye Ngororero basabwe kandi gukomeza kwimakaza isuku, aho batuye, aho bakorera, ku mibiri yabo birinda indwara ziterwa n’umwanda zirimo izandura nk’icyorezo cya Ebola.
